Ibihugu by'Amahanga bizinjira mu ntambara yo muri DRC

Ibihugu by'Amahanga bizinjira mu ntambara yo muri DRC

 Mar 17, 2023 - 06:08

Dore ibimenyetso byerekana ko hatagize igihinduka ibihugu by'Amahanga byakwinjira mu ntambara yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Intambara imaze iminsi ihanganishije ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC n'umutwe wa M23, hari ibimenyetso byerekana ko igiye gufata intera.

Hashingiwe ku mpamvu z'uko Leta ya Congo Kinshasa yaranze kujya mu biganiro by'amahoro n'umutwe wa M23 yita uw'terabwo, biri guca amarenga ko ibihugu by'Amahanga bizijyira muri iyi ntambara.

Ibimenyetso byerekana ko ibihugu by'Amahanga bizinjira muri RDC mu ntambara

Impamvu ya mbere igaragazwa n'abakurikirana iyi ntambara, ni uko impande zose zongeye kubura imirwano nyuma y'uko M23, yari yahagaritse imirwano.

Tariki ya 07 Werurwe 2023, umutwe wa M23 watangaje ko wahagaritse imirwano bashingiye ku masezerano ya Nairobi na Luanda, gusa batangaza ko nibaterwa bazitabara.

Kuri iyi tariki, imirwano yarakomeje ahubwo impande zose zitangira gushinjanya ko uruhande rumwe ari rwo rwatangije imirwano ku rundi.

Ku bw'ibyo Guverinoma ya Anglola yari yagize uruhare muri aya sezezerano bishe, yahise itangaza ko igiye kohereza ingabo muri iki gihugu, ibintu byakiriwe neza na Leta ya Kinshasa.

Angola yemeje kohereza ingabo muri DRC 

Izi ngabo ni ziza, zizahasanga ingabo zo mu muryango wa Afurika y'Iburasirazuba zagiye kugarura amahoro mu duce M23 yarekuye.

Ihurizo ririmo aha, ni uko aho M23 yarekuraga, yashakaga ko ingabo za EAC arizo zihafata nk'uko amazerano ya Nairobi na Luanda abivuga, ariko ingabo za FARDC zivuga ko zigomba kujyanayo n'ingabo za EAC.

Ku bw'izo mpamvu, M23 itangaza ko itarekura uduce hanyuma ngo FARDC ituzemo nta mirwano ibayeho. Ibi bihita bisobanuro ko intambara igomba gukomeza.

Ingabo za SADC zizaza muri DRC?

Perezida wa Congo Kinshasa Antoine Tshisekedi yakomeje gusaba ibihugu bihuriye mu muryango wa Afurika y'Amajyepfo SADC kuzana ingabo zo kumufasha guhangana na M23.

Ikindi kandi DRC nayo iba muri SADC, ndetse na Anglola yemeye kohereza ingabo muri iki gihugu, ikaba nayo iba muri uyu muryango.

Isaha ni isaha wakumva n'ibindi bihugu byo muri uyu muryango byohereje ingabo muri DRC.

Ikindi cyo kwitondera hano, tariki ya 14 Werurwe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Christophe Lutundula, yatangaje ko igihugu cye kiri mu ntambara n’Ingabo z’ibihugu bibiri ndetse n’umutwe w’iterabwoba.

Nubwo atigeze avuga ibyo bihugu biri mu ntambara n'igihugu cye, ariko DRC yakomeje gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 n'ubwo u Rwanda rubihakana.Ikindi gihugu benshi bari guhiriza ni Uganda.

Ibihugu byo mu Burengerazuba bw'isi bihagazehe muri iyi ntambara?

Magingo aya ibihugu byo mu Burengerazuba bw'isi ntibirafata uruhande kumugaragaro muri iyi ntambara ariko birazwi neza ko akaboko kabyo kataburamo muri iyi ntambara.

Kuri iyi ngingo, ikinyamakuru The Politico cyatangaje ko DRC iri gushaka kugura indege z'indwanyi n'u Bushinwa kandi ibiganiro bigeze kure.

U Bushinwa bushaka kugurisha DRC indege z'indwanyi 

Ku rundi ruhande kandi Turkey nayo birazwi ko mu minsi yashize yagurishije intwaro iki gihugu.

U Burusiya kuri iyi ngingo nabwo ntibwatanzwe kuko bivugwa ko abacanshuro ba Wagner group bari muri iki gihugu nubwo Leta ibihakana.

Ibindi bihugu birimo Leta zunze Ubumwe z'Amerika n'u Bufaransa nabyo bikaba biri hafi aho, nabyo bikaba bifite ijambo ku maherezo y'iyi ntambara.

Abasesenguzi bakaba batangaza ko Guverinoma ya Congo izatanga buri kimwe haba kwegurira ibihugu ibirombe by'amabuye y'agaciro kubabafasha guhangana na M23 imaze kubazonga.

Muri rusange, kuva umunsi ingabo za Angola zatangazaga ko zizaza muri iki gihugu, hatangiye kwibazwa niba hazongera kuba intambara ikomeye muri iki gihugu nkiyabaye mu myaka 20 ishize ubwo ibihugu umunani by'Afurika byahuriraga muri DRC, aho iyi ntambara yiswe iy'isi muri Afurika.