Kanye West na Irina Shayk ibyabo byarangiye ndetse kugeza ubu ntabwo bakiri abafatanyabikorwa mu rukundo/Romantic Partners, nkuko amakuru yagiye hanze abivuga. Mbere y’uku gutandukana, hari hashize amezi 2 bagaragaye batembereye ahantu ubwo bari bagiye kuryoshya ariko kandi kuva icyo gihe nibwo urukundo rwabo rwatangiye kuzamo agatotsi ndetse rugenda biguruntege.
Kanye West w’imyaka 44 ndetse na Irina Shayk w’imyaka 35, ntabwo bagiteretana nkuko amakuru aturuka ahantu hatandukanye abyerekana. Uyu muraperi ndetse n’uyu munyamideri, bombi bagaragaye bwa mbere mu kwezi kwa gatandatu mu Bufaransa ubwo Kanye West yizihizaga isabukuru ye y’amavuko ku nshuro ya 44.
Hakaba hari hashize amezi 3 n’igice uyu muraperi atandukanye n’umugore we w’umunyamideri ukomeye Kim Kardashian, bakerekeza mu nkiko gusaba gatanya, bakaba bapfuye ko bananiwe guhuza muri byose na cyane mu rukundo rwabo.
Amakuru yizewe agera ku bitangazamakuru bitandukanye birimo TMZ, The People na Us Weekly avuga ko mu byukuri ikibatandukanyije, impamvu ingana ururo, aho Kanye West yaramaze igihe ahuze cyane ndetse ari kumwe n’abana be yabyaranye n’uwari umugore we Kim Kardashian nkuko nubundi abana ariyo ntumbero ye.
Kuri ubu ntabwo yarafite umwanya wo gutereta no kwita kuri uyu mugore we mushya kubera ko umwanya yakabikoze, yabaga arimo kwita ku bana be no gutegura album ya 10 yise "Donda" izasohoka mu cyumweru gitaha. Hagati aho hari n’andi makuru yagiye hanze avuga ko bazakomeza kuba inshuzi zisanzwe.
Ukuri nyako abenshi bagarutseho ndetse kunashimangira itandukana ry’aba bombi, ni ikinyoma uyu mugore yabeshywe, aho Kanye west yari yamwemereye ko bazasohokana I Paris mu Bufaransa kuryoshya maze birangira Kanye West agiyeyo wenyine mu minsi yashize. Uyu mugore Irina Shayk yahise arya karungu, ararakara bikomeye kubera ko ubwo Kanye West yajyaga I Paris mu Bufaransa mu kirori kiswe Balenciaga Show gushyigikira Demna (Gvasalia), umugore we batigeze bajyana yaketse ko impamvu batajyanye yaba aruko hari undi mugore/ihabara baba bazaba bari kumwe ibi bikaba yarabitewe no gufuha bikabije.
Kanye West wavuzwe mu urukundo na Irina Shayk ubwo hari hashize amezi 4 atandukanye na Kim Kardashian, aho bari bamaze kubyarana abana bane, barimo North w’imyaka 8, Saint w’imyaka 5, Chicago w’imyaka 3 ndetse na Psalm w’imyaka 2. Aba bombi bakaba baragejeje impapuro mu nkiko zaka gatanya muri Gashyantare 2021. Ni mbere yuko Irina Shayk atandukanye n’umugabo we Bradley Cooper ku itariki 4 Kamena umwaka wa 2019, aho bari bakundanye igihe kirekire, bakaba bari bamaze kubyarana umwana w’umukobwa witwa Lea.
Umwanditsi: Sibomana Emmanuel
