M23 iriye karungu ibwiza ukuri FARDC

M23 iriye karungu ibwiza ukuri FARDC

 May 3, 2023 - 05:53

Umuvugizi wungirije w’Umutwe wa M23 Munyarugerero Canisius yeruriye Leta ya DR-Congo ko biteguye guhangana nabo mu gihe batakubahiriza amasezerano y'amahoro.

Nyuma y'uko umutwe wa M23 wakomeje kurekura ibice bigari wari warafashe mu rwego rwo kubahiriza amasezerano y'amahoro ariko Leta ya DR-Congo igakomeza kwinangira ko itajyirana ibiganiro na M23, isaha n'isaha imirwano yakubura.

Umuvugizi wungirije w’Umutwe wa M23 Munyarugerero Canisius yatangaje ko mu gihe Leta ya DR-Congo izaba yanze kubahiriza imyanzuro ya Nairobi na Luanda, bazongera kwegura intwaro bagahangana.

Mu magambo ye ati "Nibakenyere duhoberane kuko natwe turiteguye, twabonye badashaka inzira y’amahoro, kandi amaboko n’ukuri yadufashije kwigarurira ibice bitandukanye byo muri Kivu y’Amajyaruguru ntaho yagiye kuko n’ubu arahari."

M23 yitegura kongera guhangana byeruye n'igisirikare cya DR-Congo FARDC 

Akaba yarakomeje yemeza ko nta kabuza igihe cyose Leta ya DR-Congo itakubahiriza inzira y’ibiganiro, M23 izongera ikisubiza ibice yari yarafashe, ati "M23 yarekuye ibyo bice byose yari yarigaruriye mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro ya Luanda no gushakisha uko ikibazo cyakemuka mu mahoro."

Ikindi kandi uyu muvugizi akaba yarongeye gushimangira ko nibaterwa bazirwanaho, ati " Nti twaterwa ngo tunanirwe kwitabara, igihe cyose Leta ya Congo idashaka ko tuganira bisobanura ko ikeneye ko duhangana, twabamenyesha ko natwe twiteguye guhoberana nabo kuko nicyo bo bashaka."

Muri rusange uyu muvugizi mu kiganiro yahaye itangazamakuru, yavuze ko mu gihe cyose Leta ya Congo itazubaziriza imyanzuro y’Abakuru b’Ibihugu yasinyiwe Nairobi na Luanda, ko nayo yiteguye kurwana kandi ko ibice byose bari barigaruriye bazabyisubiza hatavuyeho na Santimetero n’ imwe.