Ibyo wamenya ku bukwe Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari bitabiriye

Ibyo wamenya ku bukwe Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari bitabiriye

 Jun 2, 2023 - 03:14

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye ubukwe bw'Igikomangoma cya Jorodania Al Hussein bin Abdullah II na Rajwa Al-Saif.

Ku nshuro ya mbere mu myaka hafi 30 ishize, uzaba Umwami wa Jorodania yashyingiwe mu bukwe bw’agatangaza mu muhango wabaye tariki 01 Kamena. 

Nubwo ubukwe bwabaye kuri uyu wa Kane ariko ibirori byo kwizihiza ubu bukwe bimaze hafi icyumweru biba muri iki gihugu.

Igikomangoma Hussein yambikanye impeta na Rajwa Khaled bin Musaed umukobwa wo muri Arabia Saoudite.

Abami, Abamikazi, n’Ibikomangoma batandukanye bo ku isi bari batumiwe. Hatumiwe kandi na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda wari kumwe na Madamu we Jeannette Kagame.

Igikomangoma Hussein w’imyaka 28 akaba umuhungu mukuru w’Umwami Abdullah II n’Umwamikazi Rania, akaba yarongoye Rajwa Khaled bin Musaed w’imyaka 29, umukobwa wo muri Arabia Saoudite.

Perezida Kagame na Madamu we Jeannette Kagame bari mu bitabiriye ubu bukwe 

Umuryango wa cyami wo muri Jordan/Jordanie, uzwi nka Hashemites, ukaba warategetse iki gihugu kuva mu 1921. 

Nk'uko tubikesha BBC, amateka yabo avuga ko aba-Hashemites bakomoka mu nzu ya Hashem yategetse umurwa wa Macca kuva mu kinyejana cya 10, kandi Umwami Abdullah II akomoka ku ntumwa y’Imana Muhammad.

Abami, Abamikazi, Ibikomangoma n'Abategetsi bamwe b'ibihugu bose hamwe bagera ku 100 bari bitabiriye ubu bukwe

Abaturage bishimiye ubu bukwe

Ubukwe bw'imbonekarimwe