Mu kwezi gushize, Koffi Olomide w'imyaka 65, yasabiwe n'abamushinja gufungwa imyaka umunani mu rukiko rw'ubujurire rwa Versailles i Paris.
"Le Grand Mopao", icyamamare muri DR Congo no muri Africa, aregwa n'abagore bane bahoze ari ababyinnyi be gufata ku ngufu, ihohotera rishingiye ku gitsina no gufatira abantu. Ibirego we yakomeje guhakana. Urubanza mu bujurire Koffi Olomide ari kuburana i Paris ruzasomwa tariki 13 z'ukwezi gutaha. Murabona ibi byatuma abuzwa kuza gutaramira abanyabirori bo mu Rwanda? Murabivugaho iki?
Juliette Karitanyi, impirimbanyi y'uburenganzira bw'abagore mu Rwanda, ashinzwe itumanaho muri HDI (Health Development Initiative) yabwiye BBC ko kuzana Koffi kuririmbira mu Rwanda "ntabwo twaba turi kubwiriza ibyo dukora".
BBC yavuganye n'abateguye iki gitaramo ariko ntibasubiza kuri ibi bivugwa n'abatifuza ko Koffi ataramira mu Rwanda.
Iyi ingingo yazanywe na bamwe mu mpirimbanyi ziharanira ukwishyira ukizana ku gitsina gore ni imwe mu ziri kuvugwaho cyane mu Rwanda mu bazi iby'iki gitaramo giteganyijwe tariki 04 Ukuboza muri Kigali Arena.
Ni mu ruhererekane rw'ibitaramo biri kuba i Kigali nk'ikimenyetso kandi ko ubuzima buri gusubira nka mbere nyuma y'uko 98% by'abatuye mu murwa mukuru bamaze gukingirwa byuzuye.
Ku mbuga nkoranyambaga bamwe bagaragaza ko ibyo Koffi ashinjwa bidakwiye kumubuza gutaramira i Kigali kuko bitaramuhama burundu mu nkiko.
Abandi bakabona ko ibyo ashinjwa bidakwiye gutuma aririmbira mu gihugu "kivuga ko gishyira imbere umugore".
Guhera uyu munsi tariki 25 Ugushyingo, mu burasirazuba bw'u Rwanda hatangirijwe ubukangurambaga mpuzamahanga bw'iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
So KOFFI OLOMIDE is set to entertain music lovers in Kigali on December 4, an event organised by @Intore_ent & sponsored by @SkolRwanda
— Juliette Karitanyi (@JujuLaBelle) November 25, 2021
Why would a country like @RwandaGov that works very hard to advance Gender equality accept something like this? pic.twitter.com/oMVGnFr0jK
Karitanyi agira ati: "Kumwemerera [Koffi Olomide] gutaramira hano, cyane cyane muri iyi minsi, ni nkaho tuba twimye agaciro aba bahohoterwa…ni nkaho tuba tuvuze tuti 'aaaaa ntitubyitayeho.'"
Nubwo biri uku hari abagaragaza ko Koffi ahawe ikaze mu Rwanda bashingira ku kuba ibyo aregwa akiri kubiburanaho.
Asubiza ku mashusho Koffi yatangaje kuri Twitter yemeza igitaramo cye i Kigali, Vincent Karega, ambasaderi w'u Rwanda muri DR Congo, yanditse ko "ikaze ry'ubwuzu rimutegereje" mu Rwanda.
Ariko Karitanyi avuga ko kwemerera Koffi gutaramira mu Rwanda akiri kuregwa biriya byaha ari "nko kwerekana ko nyine adakorwaho kuko ari igihangange…"
Ati: "Muri iyi minsi turi kurwanya ihohoterwa kwakira igitaramo cy'umuntu uri mu rukiko aregwa ibi byaha, ntabwo twaba turi kubwiriza ibyo dukora... Icyo twifuza ni uko igitaramo cyahagarikwa."
Urubanza mu bujurire Koffi Olomide ari kuburana i Paris ruzasomwa tariki 13 z'ukwezi gutaha.
