Moscow bongeye kuyisukaho amabombe

Moscow bongeye kuyisukaho amabombe

 Jun 21, 2023 - 07:38

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu Minisiteri y'ingabo mu Burusiya yatangaje ko umurwa mukuru Moscow wongeye kuraswa na dorone.

Amakuru agezweho mu ntambara hagati ya Ukraine n'u Burusiya nk'uko Minisiteri y'ingabo mu Burusiya iri gutangaza ko igisirikare kirwanira mu kirere cyabo kimaze gusandaza dorone eshatu zari zigambiriye gusandaza inyuba ko i Moscow.

Iyi Minisiteri ikaba itangaza ko izo dorone zahanuwe zitari zagera ku ntego, ibyatumye nta kintu zangiza. Ari nako icyo gitero cyageretswe kuri Ukraine, nubwo magingo aya Kyiv ataragira icyo itangaza.

Hagati aho, Guverineri wa Moscow Andrei Vorobyov akaba yari yatangaje ko dorone ebyiri zari zigambiriye ikigo kibika ibikoresho bya gisirikare.

Andi makuru agezweho ku mirongo y'urugamba ni uko Ukraine yatangaje ko ibice bya Melitopol na Berdyansk byo muri Zaporozhye byamaze kwigarurirwa n'ingabo zabo.

Mu gihe Ukraine irimo kuvuga ko iri kugira ibice yigarurira u Burusiya bwari bwarafashe mu ntangiriro z'intambara mu bitero Ukraine yise ibyo kwigaranzura, u Burusiya bwo buri kubitera ishoti.