Apr Fc idafite inkingi  za mwamba n'umutoza mukuru irahura na Étoile Du Sahel

Apr Fc idafite inkingi za mwamba n'umutoza mukuru irahura na Étoile Du Sahel

 Oct 16, 2021 - 03:56

Ikipe ya Apr Fc iri muzihagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika irakira Étoile Sportive Du Sahel yo muri Tunisia idafite zimwe mu ntwaro zayo.

Apr Fc irakira Étoile Sportive Du Sahel yo muri Tunisia mu marushanwa nyafrica Caf Champions League . Kuri uyu wagatandatu nibwo Apr Fc iri bukine umukino wa Caf champions League w’icyiciro cya kabiri  umukino ubanza.

Apr Fc igiye gukina uyu mukino idafite Fitina Ombalenga usanzwe ubakina  ku ruhande rw'iburyo kuri kabiri wagiriye ikibazo cy’imvune mu ikipe y’igihugu Amavubi mu mukino bakinagamo na Uganda Cranes wabereye I Kigali. Fitina Ombalenga azamara hanze y’ikibuga ibyumweru 4 , bisobanuyeko imikino yombi Apr Fc izakina na Étoile Sportive Du Sahel atazayigaragaramo kuri uyu munsi ndetse no kuwa 16 ukwakira 2021 mu mukino wo kwishyura uzabera muri Tunisia.

Apr Fc yakoze imyitozo yasojwe n'isengesho risaba intsinzi

Apr Fc kandi irakina uyu mukino idafite Byiringiro Lague  nawe wagize ikibazo cy’imvune ari mu ikipe y’igihugu Ubwo u Rwanda rwakinaga na Mali mu gushaka itike y’igikombe cy’isi.

Ikipe y’ingabo z’igihugu Apr Fc iraza kuba idafite umutoza mukuru Adil Erradi Mohamed kuko atemerewe gutoza imikino nyafrica kubera ibyangombwa bya Caf adafite. Uyu mukino uraza gutozwa n’umutoza wungirije Jamel Eddine Neffati nk'uko bimaze kumenyererwa.

Ni APr Fc abakunzi bayo basa nk'aho badafitiye icyizere cyinshi nkuko byahoze kuko bavugako badafite abakinnyi bakomeye. Ikindi kandi ni uko  n’abasigaye  bafite ibibazo by’imvune. Icyokora abayobozi b'iyi kipe barimo umutoza mukuru Adil Erradi Mohamed ndetse na Tuyisenge Jacques bavugako Ikipe ikomeye kandi yizeye intsinzi kuko bari mu rugo bigomba kubatera ingabo mu bitugu. Uyu mukino urabera kuri Stade Regional Nyamirambo saa cyenda z’amanywa. Umukino wo kwishyura azabera muri Tunisia kuwa 23 ukwakira 2021.