M23 yongeye gushinja FARDC kwigabiza ibice yarekuye

M23 yongeye gushinja FARDC kwigabiza ibice yarekuye

 May 14, 2023 - 10:46

Umutwe wa M23 washinje ingabo za Leta ya DR-Congo FARDC n’imitwe bafatanye kwigarurira ibice yari yarasigiye ingabo za EAC muri Teritwari ya Masisi.

Mu gihe M23 ikomeje kwikura mu bice yari yarafashe mu minsi ya mbere y'imirwano n'ingabo za Leta ya DR-Congo FARDC, yongeye gushinja izi ngabo kwigabiza ibice yarekuye ikabisigira ingabo za EAC ziri mu butumwa bw'amahoro muri iki gihugu.

Kuri ubu Umuyobozi wa M23 Bertrand Bisimwa, yanditse kuri Twitter ko ingabo za Leta zigaruriye agace ka Mushaki muri Teritwari ya Masisi bari bakuyemo abarwanyi ngo kagenzurwe n’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba EACRF.

Bisimwa yagize ati "Kuva ejo ku wa 13 Gicurasi 2023, ihuriro rya FARDC n’abo bakorana ba Nyatura, FDLR na Mai-Mai bigabije byeruye agace ka Mushaki M23 yashyikirije EACRF nk’agace katagenzurwa n’ingabo za leta. Ni ukurenga gukomeye kuri gahunda n’ibyemezo bya EAC."

M23 irashinja ingabo za Leta ya DR-Congo FARDC kwigabiza agace ka Mushaki 

Yakomeje avuga ko abaturage ba Mushaki batahwemye guhunga, ubu babayeho umutekano wabo utarinzwe. Yavuze ko bikenewe ko ubutegetsi bwa Kinshasa bugomba kubahiriza ibyo bwemeye.

Magingo aya RDC ntigishaka kwikoza ingabo za EAC ziri mu butumwa bw'amahoro muri iki gihugu, ahubwo amaso yerekejwe ku ngabo z’Umuryango w’Ubukungu bwa Afurika y’Amajyepfo, SADC, zishobora koherezwa mu burasirazuba bw'iki gihugu.

Nubwo M23 yongeye gushinja FARDC kujya mu duce itemerewe nk'uko bakomeje kubivuga guhera batangira kurekura ibice bari barafashe, Leta ya DR-Congo ntacyo iravuga kubyo M23 ivuga ko Ingabo zayo ziri mu gace ka Mushaki.