Russia-Ukraine: Abana 180 baguye mu ntambara irimbanyije

Russia-Ukraine: Abana 180 baguye mu ntambara irimbanyije

 Apr 11, 2022 - 06:11

Perezida wa Ukraine bwana Zelenskyy yaburiye isi ko Uburusiya (Russia) bugiye kugaba ibitero mu burasirazuba bw’igihugu.

Kugeza ubu ibitangamazakuru byo mu burasirazuba bw’isi birimo Aljazeera byanditseko kugeza ubu abana 180 bishwe mu ntambara yatangiye ku itariki 24 Gashyantare uyu mwaka.

Inkuru wasoma

Andi makuru hari avugako abantu 57 bishwe n’igitero cy’ahitwa Kramatorsk nkuko ubuyobozi bwaho bwabibwiye ibinyamakuru. Ikindi kandi hari abaturage 114 bakomerekejwe n’icyo gitero.

 Abategetsi bakomeje gushaka inzira zo guhosha intambara baganiriza Putin nubwo atabitayeho

Iminsi 47 irirenze abanya-Ukraine baraswaho bazira ubutegetsi bubi butabashakira amahoro

Kuva iyi ntambara yatangira na mbere yayo hari abayobozi bagaragaje ubushake bwo kumvisha bwana Putin ku mugambi wo kureka gushotora Ukraine ariko yavuniye ibiti mu matwi. Nkubu umuyobozi w’ikirenga w’ubudage (Chancellor) Karl Nehammer yafashe rutema ikirere ajya kureba Vladimi Putin. Hari umuminisitiri w’ubudage waburiye amahanga ko muri Ukraine hari gukorwa ibyaha by’intambara.

 Ukraine irazira gushaka kujya muri NATO 

Uburusiya buri kwigamba ko bwashywanyaguje  za misile zo gutabara Ukraine

Minisitiri w’umutekano wa Ukraine yahoze yigambako  bangije amato yari azanye za misile zo gutabara Ukraine.

Misile zo gutabara Ukraine ziri kuraswa zitaragera mu gihugu

Ikindi kandi uyu muminisitiri anahamyako aho Ukraine icurira za misile hangijwe bikomeye ku buryo kuzongera gucura izo ntwaro kirimbuzi bizaba ari amateka.

 Uburayi na Amerika biri gusuzugurirwa muri Ukraine

Uyu mugabo ari kunamira abe baguye muri iyi ntambara nubwo itararangira (Rodrigo Abd/AP)

Ibaze nawe kuba ibihugu by’I Burayi byari byiyemeje gufasha Ukraine ikaba yahabwa za misile ariko uburusiya bwazirasiye mu mazi zitaragera aho zari zitegerejwe.

Wa muminisitiri nahoze mbabwira haruguru wa Russia yavuzeko barashe ubwato bwitwa S-300 ku Cyumweru bwari bwuzuye misile zo gutabara Ukraine. Ni igitero cyaguyemo abasirikare ba Ukraine 25. Ibi byabereye mu mujyi rwagati wa Dnipro. Kuberako uburayi bwose busa nk’ubutinya Putin nta gihugu kigeze kigira icyo kivuga kuri izo misile zarasiwe mu nzira. Ndetse na Leta ya Kyiv yaruciye irarumira. Kuri uyu wa mbere minisitiri wungirije uw’intebe yavuzeko baza kumvikana na Russia bagahungisha abaturage bakajya mu majyepfo n’I burasirazuba bw’igihugu bagakurwa mu murwa kuko rugiye kwambikana.

 Isoko y'inkuru