Igice cya Kane: Amabwiriza wakurikiza niba ushaka kuyobora abandi

Igice cya Kane: Amabwiriza wakurikiza niba ushaka kuyobora abandi

 Apr 18, 2023 - 00:33

Iki ni igice cya Kane cy'uruhererekane rw'inkuru twandika ku mategeko 48 agenga ubutegetsi n'ingufu nk'uko agaragazwa na Robert Greene mu gitabo cye the 48 rules of Power.

Mu bice bitatu byabanje, twabonye ko umutegetsi cyangwa umuyobozi buri gihe agomba kwigengesera mu byo akora byose kugira ngo abo ayobora bamwumve.

https://thechoicelive.com/amabwiriza-wakurikiza-niba-ushaka-kuyobora-abandi

https://thechoicelive.com/igice-cya-kabiri-amabwiriza-wakurikiza-niba-ushaka-kuyobora-abandi

https://thechoicelive.com/igice-cya-gatatu-amabwiriza-wakurikiza-niba-ushaka-kuyobora-abandi

Greene asobanura ko iyo umutegetsi abo ategeka batamwubaha, nta kintu na kimwe yababwira ngo babyumve.

None, reka dukomeze aya amategeko rimwe ku rindi mu gitabo the 48 rules of power:

16. Nyuzamo wiburishe bizakongerera icyubaho n'igitinyiro

Robert Greene asobanura iyi ngingo agira ati "Uko ibicuruzwa bigaragara ahantu hose na buri wese yabasha kubigura, bihita bita agaciro."

Ku bw'ibyo rero, garagara hake bizatuma abantu bakubaha kandi bagutinye. Ati" Niba hari n'ibikorwa wagaragaragamo, itabire bike by'ingenzi."

Ikindi kandi iyo buri wese abashaka kukubona ndetse akumva nibyo uvuga buri gihe, uhinduka umuntu usanzwe, kandi ibi si byiza nk' umutegetsi.

17. Abo utegeka bagomba guhorana ikintu cy'ubwoba kandi ntibamenye icyo ugambiriye

Abo utegeka bagomba guhorana ubwoba n'impungenge zibyo ushobora kubakorera mu gihe batakubahiriza ibyo ubasaba.

Ikindi kandi, abantu bagira ingeso yo kubona ibikorwa bya bagenzi babo nk'ibisanzwe, kabone nubwo bo batabasha kubigera.

Greene ati " Niba uri umutegetsi, abo uyobora bakabona ibyo uteganya utari wabibabwira, kaba kakubayeho, kuko nibo baba bakugenzera si wowe.

18. Wikwiheza ngo ube ahantu hawenyine

Niba ushaka kuyobora abandi, wikwirirwa mu nzu wihishe, kuko Isi irimo ibintu bibi byinshi, bityo bisa nkaho ntaho kwihisha habaho, kuko utanamenya icyakugirira nabi aho cyaturuka.

Bityo rero aho kwihisha mu nzu, ahubwo igire mu kivunge cy'abantu kuko bizatuma abantu bakwibonamo, ikindi kandi uzanahabonera amakuru ukeneye nk'umutegetsi.

19. Menya neza uwo muri kumwe kandi ntugahemukire umuntu utari uwa ngombwa

Greene ati " Abantu bateye mu buryo bwinshi kandi bunyuranye, bityo iyo uhemukira abantu batagize ikintu na kimwe bagutwaye, kuko ntacyo baba bagukora, barakureka ariko bagahora bakwifuriza ikibi."

Niba uri umutegetsi, ugomba kumenya guhitamo abanzi n'abambari bose ukabigaho neza, ndetse ntuhemukire umuntu udafite ikintu na kimwe yagutwaye.

20. Wigaragaza uruhande ubogamiyeho

Niba ushaka kuyobora abandi, ntihakagire uruhande ubogamiraho, ahubwo wowe ibogamire ubwawe, kuko nibyo bizaguha ubwigenge.

Iyo ubogamira ku bandi, ntubona uko ubagenzura. Ahubwo ihugireho ubwawe bizatuma bose ubashyira mu biganza byawe kuko nta ruhande uzaba warafashe.

Robert Greene muri iki gitabo cye the 48 rules of power, asobanura ko umuyobozi cyangwa se umutegetsi agomba kuba acyerebutse kandi ari inyaryenge.

Ku bw'ibyo, tuzakomeza kureba aya mategeko agenga ubutegetsi n'imbaraga nk'uko bihurizwaho n'abahanga benshi muri politike.