Banki ya Kigali yahurije hamwe abahanzi 5  bagezweho

Banki ya Kigali yahurije hamwe abahanzi 5 bagezweho

 Nov 17, 2021 - 13:05

Banki ya Kigali iri ku isonga mu gutanga serivisi z’imari hano mu Rwanda yishyuye Social Mula, Alyn Sano, Platini P n’abandi mu ndirimbo “Money” ikangurira abanyarwanda gukoresha ikoranabuhanga.

Ni abahanzi batanu barimo Social Mula, Alyn Sano, Platini P, Niyo Bosco na Christopher. Amajwi yayo yashyizweho ibiganza na Bob Pro nyiri The Sounds. Amashusho yayo yatunganyijwe na Bagenzi Bernard.

Iyi ndirimbo igamije gushishikariza abakiriya b’iyo banki kudatonda umurongo ahubwo bakamenyera gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga burimo ATM, POS n’ubundi.

Abakiliya ba Banki ya Kigali babasha kandi kubitsa no kubikuza bakoresheje imashini za ATM zigera kuri 96, hamwe no guhahira ibintu bitandukanye ku bacuruzi hakoreshejwe utumashini twa POS tugera kuri 2,553 twakira amakarita ya Visa&MasterCard.

 

Ikigo cy’ishoramari BK Group Plc gihuza Banki ya Kigali, BK Capital, BK General Insurance hamwe na BK Tech House, cyatangaje inyungu cyabonye mu mezi icyenda ya mbere y’uyu mwaka wa 2021, ingana n’Amafaranga y’u Rwanda miliyari 36 na miliyoni 700 (ahwanye na miliyoni 36 n’ibihumbi 600 by’amadolari ya Amerika).

Social Mula yagobotswe n’indirimbo yakoranye n’abahanzi kuva hakwaduka icyorezo cya Covid-19 ku buryo yagiye yigarurira amatwi y’abakunda muzika nyarwanda. Mumwibuke mu Amata ya Dj Phil Peter, Akantu ya Butera kuri album inzOra, Bambe ya Papa Cyangwe, Kamwe irimo abahanzi 11. Iyo uteye akajisho kuri shene ye usanga aheruka indirimbo mu mwaka ushize zirimo Yayobye, Marigarita na Covid-19. Guhurira mu zindi ndirimbo byamurinze kubura mu ruhando rw’abahatanye mu gihe ibihe byari bitoroheye abahanzi b’amikoro make.

 Christopher yahuriye na Zizou Al Pacino mu ndirimbo  Ibanga basubiyemo. Ubundi muri iyi minsi akunzwe muri Mi Casa iri kwigarurira imitima y’abamufana. Niyo Bosco ari kwibere muri iyi minsi doreko indirimbo yose asohoye yakiranwa urukundo haba ku mbuga ziyicuruza no mu bitangazamakuru gakondo (Traditional media). Alyn Sano ni umuhanzikazi uri mu bihe byiza kuko biragoye kuvuga abahanzikazi batanu ntazemo. Platini P ari mu biganza byiza kandi buri gihangano ari gukora cyakirwa neza.

Reba hano Amata