Umuyobozi wa filimi witwa Halyna Hutchins yarashwe naho uzitunganya ararembye

Umuyobozi wa filimi witwa Halyna Hutchins yarashwe naho uzitunganya ararembye

 Oct 22, 2021 - 04:56

Halyna Hutchins uyobora ifatwa ry’amashusho (director of photography), utegeka uko filimi igomba kumera (Unique visual identity) yarasiwe aho barimo bafatira filimi ya Alec Baldwin. Ni impanuka y’amasasu yarashwe na Prep Gun. Joel Souza, w'imyaka 48 aracyari mu bitaro.

Halyna Hutchins asanzwe asanzwe akina muri filimi zitunganywa na Indie. Zirimo Archenemy, Blindfire, The Mad Hatter yarashwe n’umukinnyi witwa Alec Baldwin ubwo bari kuri seti (set). Yari afite imyaka 42. Uyobora filimi yarimo ifatirwa amashusho witwa Adam Egypt Mortimer yanditse kuri Twitter ati:”Ndababaye kuba tumutakaje, Halyna yari umuhanga kandi ni impano uruganda rwa filimi rubuze”.

Halyna Hutchins yavukiye muri Ukraine mu 1979. Yakuriye mu kigo cya gisirikare (Soviet military base). Yize muri kaminuza ya Kyiv National University. Yabonye impamyabumenyi mu itangazamakuru mpuzamahanga (International Journalism). Yatangiye akora itangazamakuru ricukumbuye mu burasirazuba bw’uburayi. Yatewe imbaraga na Christopher Doyle na Urusevskiy aboneraho kwinjira muri sinema.

Yahise ajya I Los Angeles atangira yimenyereza gufata filimi, kugenzura ibijyanye n’amatara (grip-electric) no guherekeza abakinnyi. Kuri buruse yahawe na Robert Primes (Emmy Winning cinematographer) yinjiye muri American Film Institute Conservatory. Yize ibijyanye no gukina filimi. Mu 2013 yarangije ayo masomo. Igitabo “Hidden” yanditse afatanyije na mugenzi we biganye witwa Farzad Ostovarzadeh, asoza amasomo y’ibijyanye na filimi cyerekanwe I Burayi mu iserukiramuco rya za sinema.

Mu 2018 ari mu bagore/bakobwa umunani bari mu ifungurwa rya 21st Century Fox DP Lab. Nubundi mu 2017 yari ku rutonde rw’ibinyamakuru nk’umukinnyi wazamutse neza. (Rising Stars). Yakoze mu bitangazamakuru birimo BET. Hutchins na Joel Souza,

Barashwe ubwo Baldwin yarimo agerageza amasasu ngo arebeko kuza kuyarashisha bishoboka. Yajyanywe n’indege yihariye kwa muganga University of New Mexico Hospital. Aha niho rero yaguye. Uwitwa Souza aracyari mu bitaro aho ari kwitabwaho.