Urwo nakunze Feza rwamviriyemo gufungwa!

 Urwo nakunze Feza rwamviriyemo gufungwa!

 Sep 3, 2021 - 07:39

Hano muri gereza mfungiye banzi kukazina ka “NABALI” baba bashaka kuvuga neza  ubupfapfa bwange nk’ubwa Nabali uvugwa muri Bibiliya. Reka mbabwire inkuru yange!

Nasoje kwiga  kaminuza mu 2013, mpita mbona akazi keza mu bijyanye n’icungamutungo kandi bampemba neza rwose. Namwe murabyumva imihangayiko y’ishuri n’inzara byari bishize.

 Nashatse aho kuba heza. Nabonye inzu ahantu heza ku Gisozi mu gipangu kitabangikanye n’izindi nzu. Nkagira abaturanyi beza kandi bagira urugwiro. Hashize amezi abiri nibwo nabonye umukobwa mwiza w’igihagararo asohoka mu baturanyi asa nkaho agiye guhaha. Ntababeshye naramubengutse rwose.

Umunsi umwe nimugoroba ntashye nasanze amazi yabuze mu gipangu njya kureba mu baturanyi ko hari ayo bavomye ngezeyo nsanga wa mukobwa ari koza ibyombo, mubaza akazina ke. Ambwira ko yitwa Feza. Yari azi kuganira rwose nange kandi nuko, turamenyana byimazeyo ariko amaso yagukunze ntiwayayoberwa. Twahereye aho tuvugana tukajya twandikirana, urukundo rurakomera ariko mwibanga.

Yajyaga ambwira ngo “ntuzatume mu rugo babimenya” gusa simbyiteho. Buri mugoroba yarazaga akanganiriza ariko yabeshye iwabo ko yasuye abana b’inshuti ze. Ninabwo nasobanikiwe ko yari akiri umunyeshuri mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa kane (S4).

Umunsi umwe nimugoroba ndibuka neza ko hari mu 2014 yaje iwange nkuko bisanzwe, turaryamana. mukanya nkako guhumbya numva abantu barakomanze nkinguye nsanga ni abakozi b’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) n’ababyeyi ba FEZA. Nashinjwe icyaha cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure kandi koko cyarampamaga. Ubu tuvugana nkatiwe burundu ndi muri gereza, nkuko ingingo 191 yo mu gitabo cy’amatego ahana y’urwanda abiteganya.

Inama ku rungano rushobora kugwa muri uyu mutego

 Nshuti zange basore b’urwanda, nubwo hari ababaye abehu bashobora gusambanya abana ku ngufu bagahanwa. Hari nubwo wagwa mu ikosa ryo guhanwa nkaho ubyiteye kubera ubupfapfa bwo kutamenya kubera kuyoborwa n’amarangamutima y’urukundo.

Inama mbagira niba umwana muto uri hasi y’imyaka y’ubukure agukunze muhakanire ureke kumukunda kuko uba umurusha ubwenge. Wireba igihagararo afite ahubwo kurikiza amategeko amurengera. Kuko nihagira ubimenya uzabihanirwa.

Umwanditsi: Jean Pierre Nsengiyaremye