Cristiano Ronaldo yongeye gushyiraho akandi gahigo

Cristiano Ronaldo yongeye gushyiraho akandi gahigo

 Oct 9, 2021 - 19:33

Cristiano Ronaldo akomeje kwesa uduhigo mu mupira w’amaguru ariko yegukana ibihembo bitandukanye.

Cristiano Ronaldo ukomeje gushyiraho uduhigo twinshi muri ruhago y’isi nyuma y’uko ari mukinnyi wari ufite ibitego byinshi mu makipe y’ibihugu. Yongeye gushimangira ako gahigo yari yisangije kuko yari afite ibitego 111 mu ikipe y’igihugu mu mikino 180. Hari mu mukino Portugal yatsindagamo Quatar ibitego 3-0. Uyu musore yatsinzemo igitego kimwe cyashimangiragako ariwe rutahizamu w’ibihe byose mu ikipe z’ibihugu kuko ari agahigo yisangije kugeza ubu.  Ni nyuma yuko ahigitse umunya Iran Ali Daei watsinze Ibitego 109.  Cristiano Ronaldo akaba amaze kugeza ibitego 112 mu mikino 181 nyuma yo gutsinda igihugu cya Quatar.