ICC iri guhinda umushyitsi nyuma y'impapuro zo guta muri yombi Perezida Vladimir Putin

ICC iri guhinda umushyitsi nyuma y'impapuro zo guta muri yombi Perezida Vladimir Putin

 Mar 25, 2023 - 04:07

Abacamanza bo mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC bari kwicuza icyatumye bashiraho impapuro zo guta muri yombi Perezida w'u Burusiya Vladimir, nyuma y'amagambo akomeye Dmity Medvedev yatangaje.

Ku wa 17 Werurwe 2023, nibwo urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC rwasohoye impapuro zo guta muri yombi Perezida w'u Burusiya Vladimir Putin.

ICC ikaba iri gushinja Vladimir Putin ibyaha by'intambara byakorewe muri Ukraine birimo gukura abaturage mu duce u Burusiya bugenzura, bajyanwa mu Burusiya imbere.

Nyuma y'uko ibi birego bisohotse, abategetsi banyuranye mu Burusiya barabyamaga cyane, nk'uwahoze ari Perezida w'iki gihugu Dmitry Medvedev, yavuze ko izo mpapuro nta kandi gaciro kazo uretse kujyanwa mu bwiherero.

Medvedev ntiyarekeye aho, kuko bugicya yavuze ko misile za Hypersonic zitunze kuri uru rukiko nta kabuza ururimo wese yacunga ikirere cye kuko atamenya aho icyago cyamugwira cyaturuka.

Dmitry Medvedev Umujyanama w'ihariye mu by'umutekano muri Kremlin yahabije abacamanza ba ICC

Ikindi uyu mugabo akaba yarihanangirije buri gihugu cyose kizahirahira gishaka guta muri Perezida Vladimir Putin ko ubwo kizaba gisinye intambara n'u Burusiya.

Nkaho ibyo bidahagije kandi u Burusiya bwatangaje ko butangije iperereza ku mucanza mukuru muri uru rukiko bwana Karim Khan.

Ikindi kandi u Burusiya ntibwagarukiye aho kuko bwavuze ko n'abacamanza bose bagiye gutangizwaho iperereza ku bwo kutubahiriza amategeko biha gushyiriraho impapuro Perezida Vladimir Putin.

Ku bw'ibyo rero abacamanza bo muri uru rukiko batangaje ko bahangayikishijwe n'ibikorwa by'urwango ubutegetsi bw'u Burusiya bufiteye abacamanza baryo.

Twabibutsa ko u Burusiya butigeze businya amasezerano ashyiraho uru rukiko, bivuze ko batanarwemera.

Muri rusange intambara ya Ukraine n'u Burusiya, igeze mu kiciro cyo guhangana hagati y'urukiko rwa ICC n'ubutegetsi bw'u Burusiya.