Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Gicurasi ni bwo iyi mpanuka yabaye.Perezida Kagame wari uvuye gusura abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza mu Karere ka Rubavu ubwo yari ageze i Nyabugogo akavamu modoka mu rwego rwo gusuhuza abaturage.
Abaturage kubera kumwishimira bamwe buriye hejuru y’amazu kugira ngo babashe kumureba neza; gusa ku bw’amahirwe make icyuma cy’inzu y’ahazwi nko ku mashyirahamwe bari begamiye kiza gucika birangira bahanutse.

Nyabugogo Abantu 12 bahunutse ku igorofa bari kureba Perezida Kagame
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali mu itangazo bwasohoye bwavuze ko "abantu 12 barimo abagore bane n’abagabo umunani ni bo bakomerekeye muri iriya mpanuka", babiri muri bo bakaba barembye cyane.
Umujyi wa Kigali wavuze ko abakomeretse kuri ubu bari kuvurirwa mu bitaro bya Kigali (CHUK), wungamo ko ukomeza kubakurikiranira hafi.
Umukuru w’Igihugu kandi yari yakoze igikorwa nk’icyo cyo gusuhuza abaturage ubwo yari ageze mu mujyi wa Musanze.
KWIHANGANISHA ABAKOMEREKEYE MU MPANUKA NYABUGOGO. pic.twitter.com/3EtBVBrNAD
— City of Kigali (@CityofKigali) May 12, 2023
