Ubushinwa bwahagaritse imbuga nkoranyambaga hafi ya zose zikomeye

Ubushinwa bwahagaritse imbuga nkoranyambaga hafi ya zose zikomeye

 Nov 4, 2021 - 17:04

Ubushinwa bwafashe umwanzuro wo guhagatika imbuga nkoranyambaga zikomeye hafi ya zose zirimo Twitter, Facebook Instagram n’izindi zizwi cyane ku isi.

Igihugu cy’ubushinwa ni kinwe mu bihugu bikize ku isi kikaba ari nacyo gihugu gituwe n’abaturage benshi ku isi aho ituwe n’abasaga Miliyali na miliyoni magana ane.

Ubushinwa kandi uko aribwo bufite abatuye isi benshi ninako bakoresha imbuga nkoranyambaga ku bwinshi.

Iki gihugu cyamaze guhagarika imbuga nkoranyambaga z’abanya burayi ndetse n’abanyamerica zirimo Facebook, Twitter, Gmail, Google, Wikipedia n’izindi mbuga zikomoka muri America cyangwa I burayi.

Umuntu uzajya ujya mu bushinwa asanzwe azikoresha azajya agerayo zikureho ako kanya.

Zimwe mu mpamvu izi mbuga nkoranyambaga zaba zahagaritswe na Leta y’ubushinwa ni uko bashaka guteza imbere imbuga nkoranyambaga zabo bwite zirimo izitwa Sina Weibo , Wechat Baidu tieba n’izindi zabo zirimo na Tik Tok.

Ibi kandi Leta y’icyi gihugu yabikoze kugirango ikomeze kwimika umuco w’ibikorerwa mu bushinwa no kurwanya imico izanwa n’abanyaburayi cyangwa abanyamerica.

Ibi bikozwe nyuma y’igihe kinini Ubushinwa bwirukanka inyuma ya Leta zunze umwe za America mu bihugu bikize ku isi.

ubushinwa bwahagaritse imbuga nkoranyambaga zikomoka i burayi n’America ku butaka bwabo (Net photo)