Ariel Wayz na Juno Kizigenza umuvinyo warabayobotse barasomana bya nyabyo mu ndirimbo-Video

Ariel Wayz na Juno Kizigenza umuvinyo warabayobotse barasomana bya nyabyo mu ndirimbo-Video

 Jun 18, 2021 - 11:55

Ariel Wayz na Juno Kizigenza basomye umuvinyo urabataha barasomana mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo nshya’’Away’’.

Mu ntangiriro za kino cyumweru ku mbugankoranyambaga hakwirakwiye ifoto ya Ariel Wayz asomana na Juno Kizigenza benshi batangira gukeka ko baba bari mu munyenga w’urukundo. Nyamara barimo bahishura ibizagaragara mu ndirimbo bamaze gushyira hanze uyu munsi. Iyi ndirimbo ku munota wa 2:36’’ Juno Kizigenza akurura Ariel Wayz akamwiyegereza neza akamusoma bya nyabyo. Ubundi bene uyu muco ntiwari umenyerewe inaha ariko umuziki uteye imbere umuhanzi akora buri kimwe cyose yisanisha n’abafana aba azagenera indirimbo ku buryo yishyira mu mwanya wabo.

Iyo witegereje mu maso yabo ubona neza ko umuvinyo wari wabatashye ku buryo bashobora kuba barasomanye batabizi. Witegereje na none amaso ya Ariel Wayz ubona ko yari afite umunaniro nka kimwe mu biranga umusomyi w’agasembuye iyo kakuyobotse. Icyokora usibye kuba iyo foto yaracaracaye nta bindi byinshi ba nyirayo bigeze bayikurikiza usibye kumenyesha abantu indirimbo yabo nshya. Yaba Juno na Ariel bari bateguje abafana babo ko hari indirimbo y'impeshyi babafitiye ku buryo bigaragara ko ikintu cyose cyatuma indirimbo ikundwa cyakorwa haba mu miririmbire no mu buryo amashusho asohoka.

Reba hano indirimbo’’Away’’irimo gusomana bya nyabyo.