Daniel Craig ni umukinnyi Wa filime wamenyekanye cyane mu y’uruhererekane aho aba yitwa James Bond. Ni umugabo w’imyaka 53 akomoka mu Bwongereza mu mujyi wa Chester .
Itangira rye ry’umwuga wo Gukina Filime
Craig yatangiye umwuga wo gukina filime ahereye ku yitwa Power of One (1992) , Sharpe’s Eagle (1993) , a kid in King Arthur ‘s Court (1995) , Elizabeth (1998) ,Tomb Raider (2001) n’izindi zakurikiyeho . Iterambere ry’umwuga we ryatangiriye kuri filime yitwa Casino Royale (2006) kuko yatumye nawe ashyirwa mu bahatanira ibihembo bya “Bafta Award for best actor in leading role” ,nyuma aza kugaragara muri filime nka Quantum of solace (2008) , Skyfall (2012) , Spectre (2015) na No time to die itegerejwe ku itariki 28 Nzeri 2021.
Ni Umusaruro ki wavuye mu mwuga
Kuva mu 1992 ubwo yatangiraga umwuga wo gukina filime uyu mugabo amaze kwigwizaho ibihembo birenga 12 mu nshuro 77 yabihataniye . Gukinana ubuhanga ndetse n’ubunararibonye bwinshi nibyo byatumye akundwa cyane n’abakinisha amafilime kuva mu bwongereza kugera muri Hollywood muri Amerika. Umutungo w’uyu mugabo ubarirwa muri miliyoni zirenga gato 160$.
Ese uyu mugabo afite Umuryango ?
Mu 1992 nibwo bwa mbere Craig yakoze ubukwe ashyingirwa Umukinnyikazi wa filime witwa Fiona Loudon babyarana umwana w’umukobwa witwa Ella Craig gusa uyu ntibarambanye kuko nyuma yimyaka ibiri mu 1994 bahise batandukana. Nyuma yaje gutangira gutereta undi mukinnyikazi wa filime wo mu Budage witwa Heike Makatsch bamaranye imyaka irindwi mbere yo gutandukana mu 2004 nyuma aza gukundana na Satsuki Mitchell uyobora amafilime kuva 2005 kugeza 2010.
Ntibyatinze kuko yahise atangira guteretana na Rachel Weisz bigeze gukinana filime yitwa les grandes horizantels mu 1994 baje gushyingiranwa nyuma y’umwaka umwe mu 2011 mu birori byitabiriwe n’abantu 4 gusa harimo umukobwa wa Craig n’umuhungu wa Rachel. Mu 2018 nibwo bibarutse umwana wa bo wa mbere w’umukobwa.
Kuki abana be batazamuzungura ?
Daniel Craig ni umwe mu byamamare byamaze kwemeza ko nta mwana azaha umutungo na muke. Yagize ati:“sinshaka gusigira umutungo wanjye abana banjye numva kuzungura biteye ishozi, ndumva nayatanga cyangwa nkayajugunya”.
Daniel aje yiyongera ku rutonde rw’ibyamamare byanze kuzungurwa n’abana babo . Nka Elton John , Mark Zuckerberg na Jackie Chan.
Umwanditsi: Danny Rurema
