Mwana FA yakoze Impanuka

Mwana FA yakoze Impanuka

 Sep 1, 2021 - 11:15

Umugoroba ushize nibwo Umuhanzi akaba n’umunyapolitike  Hamisi Mwijuma uzwi nka Mwana FA yaraye arokotse impanuka ikaze yari guhitana ubuzima bwe.

Mwana FA n’umushoferi we baraye bagonganye n’imodoka ubwo bavaga mu kiriyo berekeje Dodoma. Mwana FA wagize ibikomere byoroheje yahise yihutishwa kwa muganga ngo akorerwe ibizamini by’ubuzima. “Ubwo ikiriyo cyari kirangiye ,twari mu nzira tujya Dodoma , tugeze mu nzira nibwo twahuye n’umurongo w’imodoka ziparitse mu muhanda “ Mwana FA abwira itangazamakuru. Yakomeje“ Imodoka yari mu cyerekezo gitandukanye n’icyacu nibwo yaje idusanga kandi yihuta cyane kandi ntaho guhungira twari dufite kuko izo modoka zari zatwitambitse , byari biteye ubwoba kubona iyo modoka idusanga mbere yo kutugonga “ Mwana FA aha yavuga uko yiyumvaga nyuma yo gukora impanuka .

Hano yanditse amenyesha abamukunda ko Imana yamurinze

 Mwana FA yongeyeho ko imodoka barimo yamenetse bidakabije, yakomeretse agira udusebe ku maboko no ku gituza gusa ko ashima Imana ko yarokotse kandi akabasha kuvugisha itangazamakuru. Mwana FA yagize uruhare mu kumenyekanisha Bongo Flava muri Tanzania ikundwa no mu karere k’ibiyaga bigari , mbere yuko yinjira muri politike.

Reba hano indirimbo yamuzamuriye igikundiro

Umwanditsi: Danny Rurema