Mu Rwanda Abakozi bo mu nzego z’ubuzima bakomeje kuba iyanga

Mu Rwanda Abakozi bo mu nzego z’ubuzima bakomeje kuba iyanga

 Apr 24, 2023 - 02:55

Inzego zitandukanye zirimo na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda zigaragaza ko mu bibazo biri mu rwego rw’ubuvuzi harimo n’icy’abakozi b’inzobere bakiri bake.

Ikibazo cy'abakozi bake mu rwego rw'ubuzima, ntabwo ari umwihariko w’u Rwanda gusa, kuko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryagaragaje ko ibihugu bikennye byari bifite icyuho cy’abakozi bo mu rwego rw’ubuvuzi kibarirwa muri miliyoni 18 mu 2016.

Ikigereranyo cy’icyo cyuho cyari kigeze kuri miliyoni 15 mu 2022 bikaba biteganyijwe ko mu 2030 kizaba kigeze kuri miliyoni 10.

Dore imibare y'abakozi mu rwego rw'ubuzima

Raporo y’isesengura ry’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda rikorwa buri mwaka, Statistical Year Book 2022, yerekanye ko kugeza mu 2021 mu mavuriro n’ibitaro bya Leta hari abaganga (docteurs) 1614. Umubare wabo wiyongereye uhereye mu 2019 kuko bari 1492, maze mu mwaka wakurikiyeho baba 1518.

Abavura amenyo bari 286 mu 2021 bavuye kuri 242 mu 2019 na 212 mu 2020, mu gihe abahanga mu by’imiti bari 79 bavuye ku 100 mu 2019 na 91 mu mwaka wa 2020.

Abakozi benshi bo kwa muganga kugeza ubu ni abaforomo n’abaforomokazi aho iyi raporo igaragaza ko bageze ku 11.083. Ugereranyije bariyongereye kuko bahoze ari 10409 mu 2019 baba 10447 mu 2020.

Abakozi bo mu rwego rw'ubuvuzi harimo icyuho

Ababyaza ni 1604 ukurikije ibikubiye muri iyi raporo, bakaba bavavuye ku 1562 mu 2020 n’uwawubanjirije.

Abahanga mu buvuzi bw’indwara zo mu mutwe ni 621. Aba bo bariyongereye cyane kuko bavuye kuri 355 mu 2019 bagera kuri 412 mu 2020.

Ibarurishamibare rigaragaza ko u Rwanda rufite abahanga mu byo gutera ikinya bagera kuri 322 bavuye kuri 328 mu 2019 na 300 mu 2020.

Abandi ni abatekinisiye mu bya labotarwari, aho igihugu gifite abagera ku 1827, abahanga mu buvuzi bw’amagufa n’imitsi 381, abaganga b’amaso 98 n’abandi.

Mu Rwanda hari ibitaro bingahe?

Kugeza ubu Ibitaro by’icyitegererezo bya leta ni umunani; ibyo ku rwego rw’Intara bine; ibitaro by’uturere 39; ibigo nderabuzima 509; amavuriro y’ibanze 1220 n’amavuriro yo mu magereza 13.

Ku rundi ruhande amavuriro mato yigenga (dispensaires) ni 115 mu gihe yari 125 mu 2016 naho ayisumbuye (cliniques) ni 129. Ibitaro byigenga byo ni icyenda.

OMS iravuga ko u Rwanda rufite ikibazo cy'abaganga bake

Abahanga bo mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS berekanye ko u Rwanda rugifite icyuho cy’umubare w’abaganga aho mu Ukuboza 2021 bavuze ko Minisante ifite icyuho cya 75% mu kwihaza mu bakozi binzobere, hagendewe ku bipimo mpuzamahanga.

Aba bagenzuzi berekanye ko mu mwaka wa 2016/2017 umuganga yagombaga kwita ku bantu 10.054, mu gihe mu 2021 bari bageze ku 8.247.

Ni mu gihe umuforomo umwe yagombaga kwita ku baturage 1.094 muri uwo mwaka, ubu akaba abarirwa 1,198 mu gihe byifuzwa ko bazaba bageze kuri 800 mu 2024.

Ingamba Leta y'u Rwanda yafashe

Leta yafashe ingamba zigamije kongera abakora mu rwego rw’ubuzima ihereye ku kongera gusubizaho amashuri yigisha abafasha b’abaforomo ku rwego rw’ayisumbuye.

Hongerewe kandi ubushobozi mu bitaro by’icyitegererezo kugira ngo abiga ubuvuzi bagamije kuba inzobere babone aho bimenyerereza umwuga.

Ibitaro bya Ruhengeri, Kibungo, Rwamagana, Kabgayi, Butaro, Kibogora, Kibagabaga, Nyamata na Byumba byashyizwe ku rwego rw’ibyigishirizwamo. Byaje byiyongera ku bya CHUK, CHUB, ibya Kanombe, ibyitiriwe Umwami Faisal n’ibya Ndera.

Dore icyo Abayobozi babivugaho mu nzego z'ubuzima

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ubunyamabanga bushinzwe abakozi bo mu rwego rw’Ubuzima, Dr Patrick Ndimubanzi, muri Kanama 2022 yasobanuye ko biri muri gahunda ya leta y’imyaka 10 yo kongera abaganga, abaforomo, ababyaza n’inzobere mu rwego rw’ubuvuzi.

Intego ni uko hazaba hari abakozi bo kwa muganga bageze ku 6513 bazarangiza kwiga muri iyi myaka 10 kuva mu 2020-2030. Ibi ngo bizajyana no gukuba kabiri abanyeshuri bakirwa mu mashuri y’ubuvuzi muri kaminuza bakagera kuri 200 buri mwaka.

Imbogamizi zagiye zibaho mu rwego rw'ubuzima mu Rwanda 

Mu bibazo byakunze kumvikana mu buvuzi bw’u Rwanda harimo kuba hari abanyeshuri benshi leta yohereza kwiga mu mahanga basoza amasomo ntibagaruke gutanga umusanzu wo kubaka igihugu cyabo nyamara yarabatanzeho akayabo.

Hari abavuga ko Leta ikwiye gutanga uburenganzira ku bikorera na bo bagashinga amashuri yigisha ubuvuzi kuko byatuma icyo cyuho kivaho.

Ikindi kibazo kivugwa ni igishingiye ku mishahara y’abo mu rwego rw’ubuvuzi bavuga ko ari mito aho na cyo kigira uruhare mu kudindiza serivisi zitangwa iyo hari abavuye mu bigo bya leta bakajya mu by’abikorera cyangwa bakahakora mu buryo bubangikanye.