Siriya na Turukiya bongeye kwibasirwa n'umutingito

Siriya na Turukiya bongeye kwibasirwa n'umutingito

 Feb 21, 2023 - 06:16

Umutingito mushya wongeye kwibasira ibihugu bya Siriya na Turukiya wahitanye batatu abandi amagana barakomereka.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Gashyantare 2023, nibwo umutingito wongeye kwibasira ibihugu bya Siriya na Turukiya, aho wahitanye batatu muri Turukiya.

Minisitiri w'ubuzima Dr Fahrettin Koca muri Turukiya,akaba yatangaje ko uretse aba bapfuye, abandi 294 bakomeretse, 18 muri bo bakaba bakomeretse cyane.

Mu gihugu cya Siriya naho byatangajwe ko abantu 470 bakomeretse bikabije, aba bakaba aribo bari bamaze gukurwa mu nsi y'amazu.

Turukiya na Siriya bakomeje kwibasirwa n'umutingito 

Kuri uyu wa mbere umutingito ukaba wari ufite ubukana bwa 6.4 ndetse na 5.8 mu bipimo bya (Magnitude) bakoresha bapima ubukana bw'umutingito.

Umutingito wo kuri uyu wa mbere ukaba waje inshuro ebyiri ukagenda wangiza byinshi. Umutingito waherukaga ukaba wari ufite ubukana bwa 7.8.

Umutingito waherukaga muri ibi bihugu byombi ukaba warabaye tariki ya 6 Gashyantare 2023, ugahitana abantu 44.000 abandi ibihumbi icumi basigaye batagira aho baba.