Sweden: The Ben yateguje igitaramo nyuma yo guca agahigo ku ndirimbo Why

Sweden: The Ben yateguje igitaramo nyuma yo guca agahigo ku ndirimbo Why

 Jun 28, 2022 - 09:37

Umuhanzi The Ben yaciye agahigo ko ku ndirimbo ye “Why” yakoranye na Diamond Platnumz yujuje miliyoni 12 kuri YouTube anateguza igitaramo muri Suwede.

Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yaciye agahigo ko kuba umuhanzi wa gatatu mu Rwanda ugize indirimbo ibashije kuzuza miliyoni cumi n’ebyiri kuri YouTube binyuze muri “Why” yakoranye n’umunya Tanzania Diamond Platnumz iri no kuri shene ye. The Ben abikoze nyuma ya Meddy umaze kubikora kabiri na Bruce Melodie wabikoze rimwe.

Why ya The Ben yujuje miliyoni 12 ihita iba indirimbo ya kane mu Rwanda ibikoze nyuma ya Slowly ifite miliyoni 69, My Vow nayo ya Meddy ifite 18 ndetse na Katerina ya Bruce Melodie ifite 12. Why yahise ica agahigo ko kuba ariyo ndirimbo y’umunyarwanda irebwe na miliyoni 12 mu gihe gito kuko biyisabye amezi atanu yonyine.

The Ben nyuma yo kuzuza miliyoni 12 ku ndirimbo ye Why yakoranye Diamond Platnumz yahise ateguza igitaramo mu gihugu cya Suwede.

Mugisha Benjamin [The Ben] yateguje igitaramo azakora tariki 30 Nyakanga 2022 akazagikorera mu murwa mu kuru w’iki gihugu wa Stockholm.

Nk’uko yabitangarije kuri Instagram ye yemeje ko azataramira muri Suwede, abajijwe n'umufana we niba azakora iki gitaramo atarashyira hanze indirimbo avuga ko hari ibintu byo kwitega biri mu nzira.

The Ben yaherukaga gukorera ibitaramo bibiri muri Uganda mu mujyi wa Kampala mu ntangiriro za Kamena.