Iminsi 384 irihiritse intambara irwanwa hagati y'u Burusiya na Ukraine iterwa inkunga n'ibihugu byo mu Burengerazuba bw'isi.
Magingo aya ku mirongo y'urugamba, imirwano iri kubera muri Donbass by'umwihariko mu mugi wa Bahkmat umaze amezi arindwi urwanirwano n'impande zombi.
Umugi wa Bahkmat umaze kugwamo abasirikare batabarika kuko buri ruhande rutifuza kurekura uyu mugi.
Nk'uko tubikesha ikinyamakuru Aljazira cyavuze ko abasirikare bagera kuri 430 aribo bishwe mu mpera z'icyumweru gishize ku mpande zombi.
Iki kinyamakuru kiratangaza ko igisirikare cya Ukraine cyitangarije ko cyahitanye abasirikare bagera kuri 223 b'u Burusiya ku munsi umwe gusa.
Ku rundi ruhande, igisirikare cy'u Burusiya nacyo cyatangaje ko cyivuganye abasirikare 210 ba Ukraine ku munsi umwe.
Uko biri kose nubwo buri ruhande rutangaza imibare rwishakiye rukaba rwayongera cyangwa rukayigabanya, gusa icyo bose bahurizaho ni uko hari kugwa isinzi ry'abasirikare.
Khreson yongeye kugabwaho ibitero
Nyuma y'uko igisirikare cy'u Burusiya kirekuye umugi wa Kherson mu mpera z'umwaka nta mirwano ibayeho, kuri ubu imirwano yongeye kubura.
Ubwo u Burusiya bwasokaga muri uyu mugi, mu maso ya benshi byagaragaye nko gutsindwa gukomeye ku ngabo zabo.
Nyamara bo siko babisobanuraga, ndetse abandi bemezaga ko ari amayeri y'intamabra.
Nubwo bavuye muri uyu mugi wa Khreson ariko ntabwo bigeze bajya kure yawo kuko ingabo z'u Burusiya zagumye ku mugezi wa Dnipro.

Kherson urugamba rurakomeye
Magingo ingabo z'u Burusiya zongeye kuhagaba ibitero bikomeye cyane nk'uko biri kugarukwaho.
Ikinyamakuru CNN cy'Abanyamerika cyatangaje ko ingabo z'u Burusiya ziri gukoresha indege z'indwanyi mu gusuka misile ziremereye kuri uyu mugi.
Nk'uko bigaragara mu maso y'abakomeje gukurikirana iyi ntambara, u Burusiya bwatangije ibitero bishya nyuma y'uko igihe cy'ubukonje cyari cyaratumye kugaba ibitero biganyuka ku mpande zombi.
Ntakabuza igihe cy'impeshyi cyari gitegerejwe n'impande zombi cyongeye cyageze. Buri ruhande rwakomeje kugenda rutangaza ko urugamba nyarwo ruri mu mpeshyi.
Tubibutse ko umugi wa Kherson uri mu bice bine byatangaje ko byiyometse ku Burusiya muri Nzeri 2022, ndetse n'u Burusiya nabwo bukabiha umugisha.
Ibindi bice ni Luhansky, Donetsky, Zaporozhye ndetse na Kherson yongeye kugabwaho ibitero by'umuriro.
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy akaba atangaza ko nubwo umugi wa Bakhmut wagwamo amagana ariko batiteguye kuhava.
