Tonzi n’umugabo we bari kurya ubuzima ku mazi

Tonzi n’umugabo we bari kurya ubuzima ku mazi

 Nov 3, 2021 - 15:17

Umuhanzi Tonzi uririmba indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana arimo kurya ubuzima ku mazi n’umugabo we.

Tonzi uri mu bahanzi bakomeye mu baririmba indirimbo zarimbiwe Imana yashyize hanze amarangamutima ku mugabo we ubwo bari ku mazi barya ubuzima.

Tonzi n’umugabo we ubwo bari bagiye ku mazi mu kwifuriza isabukuru nziza umwana wabo w’umukobwa wuzuzaga imyaka 8 yagize ati “Isabukuru nziza ku gikomangomakazi cyacu wujuje imyaka 8 kandi bisobanuye byinshi kuri twebwe. Uri igitangaza kandi turagukunda, Komeza ukurire mu buntu bw’imana kibondo”

Tonzi ageze ku mugabo we ati”Umuntu umwe nkunda, ndi umunyamahirwe kuba ngufite mu buzima bwange papa Galata na Grania”

Tonzi atakagiza  umugabo we  (Tonzi Instagram photo)

Tonzi yifuriza Isabukuru nziza y’amavuko umwana we w’umukobwa (Tonzi Instagram photo)