Manchester United ubu ntiri mu bihe byiza kuko ifite ikibazo cyo kudahoza kuko gutsinda kwayo kudahamye kandi mu byukuri ifite byose kugirango itsinde.
Ole Gunner Solskjær akaba ari umutoza wa Manchester United ariko akaba n’umunyabigwi w’iyi kipe.
Ole Gunner Solskjær ari ku gitutu cy’abafana kuko nta ntsinzi arimo kubona nyamara abayobozi baramuhaye byose yifuzaga kugirango atware igikombe.
Nubwo abayobozi ba Manchester United batangaje ko bashyigikiye uyu mutoza muri gahunda ye y’igihe kirekire abafana bakomeza kuvugako abakinnyi bafite bahagije kugirango bakore ibyo bintu byombi batware ibikombe kandi banubake Ikipe y’igihe kirekire.
Umutoza Ole Gunner Solskjær yaguriwe Cristiano Ronaldo, Rafael Valane na Jadon Sancho kugirango atware igikombe kuko yavugaga ko akeneye abakinnyi 3 beza ku myanya yabo.
Cristiono Ronaldo uzwiho gutsinda aho agiye hose kandi akaryoherwa no guhabwa icyubahiro akwiriye I Manchester siko byagenze kuko muri bimwe yabaga agenewe ahandi hose yanyuze haba muri Manchester United mbere yuko ahava, Real Madrid na Juventus ntakibibona aribyo guhabwa buri Penaliti yaba yabonetse mu mukino kuko Ole Gunner Solskjær yananiwe gufata umwanzuro wo kuzimuha cyangwa ngo azirekere Bruno Fernandez wari usanzwe azitera ibi ni bimwe mu bitarashimishije Cristiano Ronaldo na Rafael Valane bahoze bakinana muri Real Madrid.
Ibi nibikomeza hashobora kuzafatwa umwanzuro utandukanye n’ibyo abayobozi ba Manchester United bari batangaje ko nta gituti bagomba kumushyiraho. Gukomeza kubura kw'umusaruro wa Manchester United , Ole Gunner Solskjær ashobora kwirukanwa.
Bamwe mu batoza batekerezwaho ko bashobora kuvamo umusimbira mwiza wa Ole Gunner Solskjær barimo Zinedine Zidane , Antonio Conte na Brendan Rodgers.
Zinedine Zidane niwe mutoza uhabwa amahirwe menshi yo kuzasimbura Ole Gunner Solskjær kuko ni umwe mu batoza beza bari hanze badafite akazi kandi abafana ba Manchester United baramushaka kurusha abandi.
Zinedine Zidane yahoze atoza Real Madrid atwara ibikombe bibiri bya LaLiga na 3 UEFA Champions League zikurikirana.
Zinedine Zidane yahoze atoza Real Madrid ubwo yari ifite Cristiano Ronaldo na Rafael Valane, ubu abo bakinnyi bombi bari muri iyi kipe ya Manchester United kandi ntibishimiye umusaruro babona bityo bituma Zinedine Zidane yaba umusimbira mwiza wa Ole Gunner Solskjær.
Undi mutoza utekerezwaho ni Antonio Conte. Uyu ni umutoza uzwiho gutwara ibikombe aho anyuze hose kuko yabikoze muri Juventus, Chelsea na Inter Milan aherukamo.
Antonio Conte atekerezwa ko yaba umutoza mwiza wasimbura Ole Gunner Solskjær kuko Premier League arayizi ubwo aherukamo yatwaranye igikombe cya Shampiyona muri Chelsea Fc rero bituma aza mu banyamahirwe bashobora guhabwa akazi igihe Ole Gunner Solskjær yaba yasezerewe.
Antonio Conte ntakazi afite ubu nyuma y’uko asezeye kuri Inter Milan amaze gutwara Igikombe cya Serie A yo mu Butaliani nyuma y’igihe kinini ikipe ya Inter Milan idatwara igikombe.
Undi mutoza uhabwa amahirwe yo gusimbura Ole Gunner Solskjær ni Brendan Rodgers. Uyu ni umutoza utoza Ikipe ya Leicester city kugeza ubu.
Uyu mutoza aratekerezwaho kuko ni umwe mu batoza bamenyerye Premier League rero bikaba byakoroha kumutekerezaho mu gihe Ole Gunner Solskjær yaba adahinduye imikorere.
Brendan Rodgers kandi yatoje mukeba w’ibihe Byose wa Manchester United ariyo Liverpool n’ubwo bitamukundiye bitekerezwako agiye muri Manchester United kuko ari Ikipe yamuha byose yabasaba yaba umutoza mwiza.
Ole Gunner Solskjæ akomeje kuvugisha benshi nyuma yo kwerekana ko akeneye guhindura byinshi.
