Perezida Kagame n'Umwami Charles III bitabiriye inama ya Commonwealth

Perezida Kagame n'Umwami Charles III bitabiriye inama ya Commonwealth

 May 6, 2023 - 02:07

Kuri uyu wa Gatanu Perezida w'u Rwanda Paul Kagame uri i London mu Bwongereza aho yitabire inama ya Commonwealth yanitabiriwe n'Umwami Charles III w'u Bwongereza.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame unayobora Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw'Icyongereza (Commonwealth) muri iki gihe, yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bahuriye muri uyu muryango.

Iyi nama ikaba yanitabiriwe n'Umwami Charles III, ikaba yabereye muri Marlborough House i London.

Abitabiriye inama ya Commonwealth 

Perezida Kagame kandi yagiranye ibiganiro na Perezida wa Sri Lank Ranil Wickremesinghe ibiganiro byari bigamije kurebera hamwe uburyo bwo gukomeza kubaka umubano ku nyungu z'abaturage b'ibihugu byombi.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame akaba yavuze ko igihe kigeze ngo bakore kandi bateze imbere urubyiruko.

Yongeyeho kandi ko ibihugu binyamuryango bya Commonwealth, ko hakiri byinshi byo gukora kugira ngo abaturage bagere kubyo bashaka.

Perezida Paul Kagame n'Umwami Charles III n'umugore we Camilla 

Tubibutse ko uyu munsi aribwo umunsi nyamukuru wari utegerejwe wo kwimika Umwami w'u Bwongereza Charles III n'umugore we Camilla wageze aho abakuru b'ibihugu na za Guverinoma barenga ibihumbi 2000 baraba bawitabiriye.