Richard Donner Umuhanga mu kuyobora filimi zirimo ‘’Superman’’ yatabarutse-Video

  Richard Donner Umuhanga mu kuyobora filimi zirimo ‘’Superman’’ yatabarutse-Video

 Jul 6, 2021 - 05:38

Richard Donner wayoboye (director) filimi zirimo ‘’Superman, Goonie’’ yatabarutse afite imyaka 91 icyamuhitanye kigirwa ibanga  

Uyu musaza ni umwe mu bahanga bari basigaye muri Hollywood aho yayoboraga filimi akanazitunganya (producer). Izo yakoze zamamaye mu myaka ya 1970, 1980 zirimo Superman, The Goonies, Mel Gibson, Lethal Weapon n’izindi. Yatabarutse ku wa mbere tariki 5 Nyakanga 2021 ariko urupfu rwe rwatangajwe n’uwari ashinzwe inyungu ze (manager) Lauren Schuler Donner ariko ntiyigeze avuga icyamuhitanye.

Uyu musaza ubundi yatangiye ayobora ibiganiro kuri televiziyo mu myaka ya 1960. Hari ibiganiro byamamaye yakoze:’Route 66, The Rifleman, The Twilight Zone, The Man From U.N.C.L.E n’ibindi. Richard Donner yayoboye ibice byose bya filimi yitwa Lethal Weapon yarimo Gibson waje kuba icyamamare. Iyo filimi yamaze imyaka 11 ikinwa aho yinjije miliyoni $900 mu kuyicuruza. Yakoranaga na Warner Bross. Mu 1994 yayoboye iyitwa Maverick, mu 1997 ayobora iyitwa Conspiracy Theory. Filimi ya nyuma yakojejeho ibiganza ni iyitwa actioner 16 Blocks irimo Bruce Wills, Sylvester Stallone, Gerard Butler, Paul Walker na Gibson. Mu kinyejana cya 20 yakoze filimi 13 zakunzwe ku isi hose aho yakoranye na Fox/20Th Century studios. Ukusanyije ayo zacuruje zose abarirwa muri miliyali $2.5. hari filimi yayoboye mu 1993 yitwa ‘’Free Willy’’ yacurujwe miliyoni $153.

 Reba hano igice gito cya Superman igice cya kabiri