Intambara ishyamiranyije umutwe wa M23 n'ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Congo FARDC mu Burasirazuba bw'iki gihugu ikomeje gukaza umurego.
Mu minsi yashize uyu mutwe wari urimo kwigarurira ibice binyuranye nka Mushaki, aho ingabo za Congo zarimo gukizwa n'amaguru, ariko kuri ubu bitangiye guhinduka.
Guhera mu matariki ya 28 Gashyantare 2023, umutwe wa M23 watangiye gusubizwa inyuma n'ingabo za Leta FARDC mu duce bari barafashe hakoreshejwe indege n'ibifaru byinshi.
Umuvugizi w'ingabo za Congo mu guhashya imitwe y'iterabwoba mu Burasirazuba bw'iki gihugu Lieutenant-colonel Guillaume Ndjike Kaiko ari gutangaza ko bari kwambura ibice M23 yari yarafashe.
Lieutenant-colonel Kaiko yatangarije Radio Okapi yo muri Congo ko bamaze kwirukana M23 mu duce twa Kingi, Rubaya ndetse na Kimoka.
Yakomeje avuga ko agace ka Sake uyu mutwe wari wararahiriye kwigarurira ko bitazigera bishoboka kuko bagomba kurinda aka gace hamwe n'umugi wa Goma.

Umuvugizi w'ingabo za Congo mu mirwano na M23 Lieutenant-colonel Guillaume Ndjike Kaiko
Lieutenant-colonel Kaiko akaba yarumvikanye ahumuriza abaturage ba Congo ababwira ko uyu mutwe ugomba kwamburwa ibice bindi wafashe nka Mushaki ndetse n'ibindi.
Ku ruhande rw'umutwe wa M23, Umuvugizi wabo Willy Ngomba akaba yarabwiye BBC ko kuri ubu batagambiriye gufata ubutaka, ahubwo bagambiriye guhagarika ubwicanyi bukorerwa abaturage bavuga Ikinyarwanda.
Ingabo za Congo FARDC zikaba zarabashije kwirukana ingabo za M23 babifashijwemo n'imitwe y'indi y'inyeshyamba harimo Mai Mai, Nyatura n'iyindi irimo FDLR.
Lieutenant-colonel Kaiko akaba yaravuze ko nta gahunda y'uko umutwe wa M23 warekura uduce yafashe ku bushake, ahubwo ko izatuvamo ku mbaraga.
Perezida wa Angola João Lourenço mu biganiro by'amahoro na M23
Perezida wa Angola João Lourenço usanzwe ari umuhuza mu bibazo by'umutekano muke muri DRC, yatangaje ko bari mu biganiro by'amahoro na M23.
João Lourenço yatangaje ko bifuza ko uyu mutwe warambika intwaro hasi ugasubira mu buzima busanzwe.
Nyamara Leta ibi byo kuganira nuyu mutwe wa M23 yabyamaganye ku mpamvu z'uko bawufata nk'umutwe w' iterabwoba nta mpamvu y'ibiganiro.
Ni kenshi Abasesenguzi ku bibazo byo mu karere bagiye basobanura ko ikibazo cya M23 kitakemurwa n'intambara ahubwo cyakemurwa n'ibiganiro.
Nubwo M23 iri kwamburwa aduce yari yarafashe, ariko n'ubundi amasezerano y'amahoro yasinyiwe Nairobi na Luanda yategekaga imitwe yose ikorera muri Congo kurambika intwaro hasi bitarenze tariki ya 28 Gashyantare 2023.
