Jado Castar yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri

Date: Oct 13, 2021 - 14:53   || Updated: Oct 14, 2021 - 09:31

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwakatiye Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe amarushanwa mu ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB), Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka ‘Jado Castar’ igifungo cy’imyaka ibiri.

Jado Castar ufatwa  nk’umwe  mu nkingi za mwamba mu banyamakuru b’imikino mu Rwanda yakatiw iki gifungo nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

Castar yatawe muri yombi ku wa 20 Nzeri 2021. Akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’iperereza riri gukorwa rijyanye n’icyatumye Ikipe y’Igihugu mu bagore isezererwa muri Shampiyona Nyafurika ya Volleyball yabereye mu Rwanda mu kwezi gushize kwa Nzeri.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yasezerewe mu gikombe cya Afurika cya Volleyball cyabereye mu Rwanda hagati ya tariki ya 10 n’iya 20 Nzeri 2021, ishinjwa gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brazil batujuje ibisabwa.

Iri rushanwa ryasojwe ku wa 19 Nzeri 2021, ryegukanywe na Cameroon nyuma y’iminsi ibiri ridakinwa kubera kutumvikana ku cyemezo cyari gufatirwa u Rwanda.

Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bakomoka muri Brazil , bakiniye u Rwanda ku nshuro ya mbere nyuma yo kugera mu Rwanda muri Kanama uyu mwaka, ni bo bagaragajwe nk’abakinnyi batujuje ibisabwa mbere y’umukino rwari rugiye guhatamo na Senegal ku wa 16 Nzeri 2021.

Ibi byatumye hafatwa umwanzuro w’uko irushanwa risozwa hatarimo ikipe y’u Rwanda kuko yahise isezererwa.

Radio Presenter *Entertainment* *Sports*
 
close

Join our subscribers list to get the latest news, updates and special offers directly in your inbox!!!!