Imbamutima z'abahanzi nyuma yo gufungura ibitaramo

Imbamutima z'abahanzi nyuma yo gufungura ibitaramo

 Sep 3, 2021 - 07:29

Ibikorwa by’imyidagaduro birimo ibitaramo n’amaserukiramuco byari bimaze amezi 18 bihagaritswe. Leta yongeye kubikomorera bityo bitera ibyishimo abahanzi bari batorohewe no kudahura n’abafana babo.

Mu gihe mu ijoro ryo ku wa gatatu itariki ya mbere Nzeri uyu mwaka  hateranye inama idasanzwe y’abamibisitiri muri Village Urugwiro iyobowe na nyakubahwa perezida Paul Kagame, yemeje ingingo zitandukanye zinarimo iyo gufungura ibitaramo by’abahanzi byari bimaze hafi amezi 18 bihagaritswe.

Kuri ubu bikaba byakomorewe ariko Leta isaba ababitegura ko umuntu wese witabira igitaramo agomba kuba yarikingije covid-19 ndetse yaranipimishije.

Ingingo zitandukanye z’ishyirwa mu bikorwa k’uku gukomorerwa kuzashyirwa ahagaragara n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere “RDB” mu minsi ya vuba. Uku gukomorerwa kwishimiwe n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda, aha akaba ariko Thechoicelive yahereye yegera bamwe muri bo batangaza imbamutima zabo ndetse n’uko babyakiriye.

Aline Gahongayire

Umuhanzi w’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana avuga ko muri rusange Covid-19 yabangamiye abantu bose, ariko agaragaza ko niba Leta yabonye ko aribyo bibereye abaturage, abafana bakinjira babanje kubahiriza amabwiriza ndetse nubwo hashobora kuza bake ariko bubahirije amabwiriza kuri we arabishima.

Kurundi ruhande ariko uyu muhanzi yavuze ko kuba ibitaramo bigiye kugaruka, ari amahirwe abahanzi bakwiye kubyaza umusaruro, avuga ko abategura ibitaramo badakwiye kuzashyiraho ibiciro bihanitse bishobora kubangamira umuturage/umufana, kubera ko yaba ari uyu mufana ndetse n’uyu muhanzi bose ari abaturage b’igihugu kandi ko rwose icyambere ari ukwirinda.

Gahongayire yahamije ko ibihe u Rwanda rwanyuzemo bya COVID-19 kimwe n’isi yose muri rusange, byamugizeho ingaruka zikomeye. Ati:” Ingaruka ni nyinshi cyane kubera ko hari collabo zagombaga gukorwa, n’indi mishinga ariko ni byinshi, ni ibibazo rusanjye,yaba ku bahanzi, yaba no ku bandi basanzwe ariko ndashima Imana ko byongeye gufunguka”.

Aline Gahongayire yanahamagariye abantu kwikingiza urukingo rwa Covid-19, avuga ko we ari mu bantu bikingije bwa mbere kandi ko nta ngaruka mbi byamugizeho. 

 Eric Senderi

Yasobanuye ko amahirwe hagati y’umufana n’umuhanzi abonetse kandi ko akwiye kubyazwa umusaruro. Senderi asaba abategura ibitaramo kurushaho gushishoza, mu rwego rwo korohereza abafana kwinjira ahabereye igitaramo.

Mu bigendanye no kugura amatike kandi banabanje kwishyura igiciro cyo kwipimisha COVID-19 avuga ko bikwiye gukoranwa ubushishozi. Uyu muhanzi ashimira Ubuyobozi bw’igihugu bwitaye ku buzima bw’abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye. Ati:”Leta nta cyo itakoze, yaradukingiye, yita ku banyarwanda, ishyiraho n’uburyo abahanzi bongera kubaho, nta cyo itadukoreye rwose”.

Eric Senderi yasabye abafana be kwikingiza, ndetse bagashishikariza n’abatari abe, abibutsa ko igihugu cyatanze amahirwe yo guhabwa inkingo ku buntu, bagakingirwa kugirango ejo habo habe heza, kandi ko nta no kudohoka, kuko Covid-19 igihari, asaba umufana we kwambara agapfukamunwa neza ndetse gukaraba amazi meza n’isabune.

Eric Senderi yakomeje agira ati:”Ndacyari wawundi, ndetse noneho ni style nshya, mbese concert ya mbere nzakora, umufana wanjye wese azaba ari mury’agacu, izitwa tujye mury’agacu, ndashaka ko abafana banjye mu gihugu cyose ibyishimo bizagaruka uko byazimiye”.

Senderi kandi yagaragaje ingaruka Icyorezo cya Covid-19 cyamugizeho nkuko na we abigarukaho:”Icya mbere ntabwo twari twiteguye ko ibi bizabaho, twabonaga ukuntu umuziki wari udutunze,  biradutonda kwinjira mu buzima butagira amafaranga, utariteganyirije, ubwo buzima bwarantonze pe, ariko byansabye kwihangana, ukarya gake gashoboka ariko twabyitwayemo neza”.

Reba hano indirimbo ya Senderi

Reba Harimpamvu pe ya Aline Gahongayire

Umwanditsi: Sibomana Emmanuel