Ibihugu birenga 60 byahamagariye amahanga kugira icyo akora mu kurengera abaturage b’inzirakarengane bashaka guhunga mu gihe Abataliban barimo bafata ibiro bya perezida. Abarwanyi b’izo nyeshyamba batangaje ko bafashe Kabul ariko perezida Ashraf Ghani yahunze igihugu.

Abataliban bazamuye idarapo mu bice by'igihugu mu kwishimira intsinzi
Imihanda y’I Kabul iratuje. Ariko hari hamwe hari akavuyo k’abaturage bashaka guhunga. Ku kibuga cy’indege hari ibihumbi by’abashaka kurira indege ariko ntibyoroshye. Amerika n’ibihugu by’iburayi biri kohereza indege z’intambara ngo zicyure abanyagihugu mu mahoro. Umuvugizi w’abataliban yabwiye Al Jazeera ko mu minsi ya vuba bazashyiraho guverinoma. Mohammad Naeem uvugira izo nyeshyamba yanasabye amahanga kutivanga mu gushyiraho ubutegetsi bushya. Yagize ati:’’Imana irakoze, intambara irarangiye mu gihugu”. Yakomeje avuga ko bageze ku cyo barwaniye, baharaniye ubwigenge bw’igihugu cyabo, n’ubwisanzure bw’abaturage. Ati:’’Ntituzemerera umuntu kudutegekera ku butaka bwacu kandi ntidushaka kubangamira abandi”. Akanama k’umuryango w’ababimbye gashinzwe amahoro ku isi, kuri uyu wa mbere karaterana kige ku kibazo cyo muri Afghanistan.
