Menya aho Rihanna ari gukura ubutunzi yari yaraburiye mu muziki
Menya aho Rihanna ari gukura ubutunzi yari yaraburiye mu muziki
Menya aho Rihanna ari gukura ubutunzi yari yaraburiye mu muziki

Menya aho Rihanna ari gukura ubutunzi yari yaraburiye mu muziki

 Aug 5, 2021 - 05:59

Rihanna w’imyaka 33 miliyali $1.7 atunze ntiyayakuye mu muziki. Ibikorwa by’imideri yiyeguriye mu myaka ine ishize nibyo ari gusaruramo ayo Atari yarigeze akura mu muziki. Abafana be bari kumva album yo mu 2016. Hari abatangiye kuyifata nk'iya nyuma nyamara ntibazi niba azagaruka cyangwa se azakomeza ubushabitsi. Iyi nkuru irakumara amatsiko ku bucuruzi buri kumuhindura umuherwe ndetse n'ababyihishe inyuma.

Robyn Fenty wamamaye nka Rihana yamuritse Fenty Beauty mu 2017. Yahise yiyemeza gukora ubucuruzi bw’imideri  bugezweho kandi buhenze ariko buha ikaze buri mugore wese akisanga bitandukanye n’izindi sosiyete z’imideri ziba zifite ibiciro bukumira bamwe cyangwa se zidakora ibishobora kugurwa n’abamikoro make. Ubwo bucuruzi nibwo bwahise bumwicaza ku ntebe y’abatunze miliyali y’amadolali ‘’Billionaire’’.

Umufana akumbuye Rihanna

Rihana ubu atunze miliyali $1.7 nkuko ikinyamakuru Forbes kibyerekana. Yahise aba umuhanzikazi ukize kurusha abandi ku isi. Oprah Wnfrey aza ku mwanya wa kabiri mu bagore baba mu myidagaduro b’abaherwe. Ubutunzi bwa Rihanna abukomora kuri ‘’Fenty Beauty’’ afitemo 50% by’umutungo wayo wose. Ahandi akura ubutunzi ni muri Savage X Fenty ifite agaciro ka miliyono $270.

Ahandi asarura amadolali ni mu bihangano bye dore ko yakunze kuba ku gasongero mu muziki. Gukina filimi biri mu bimwinjiririza. Rihanna wavukiye I Barbados afite abamukurikira benshi ku mbuga nkoranyambaga. Kuri Instagram akurikirwa na miliyoni 101, kuri Twitter afite miliyoni 102.5 ku buryo kubaka sosiyete ikamamara bitamusaba igihe kirekire kuko arakunzwe. Fenty Beauty ifite imigabane ya 50% ya Rihanna na 50% ya Bernard Arnault, uyu akaba ari umuherwe wa kabiri ku isi. Bayitangije mu 2017 ariko uyu muherwe iyo atifashisha Rihanna byari kugorana kwamamara igacuruza ku kigero iriho ubu.

Umufana yarihebye 

Ibicuruzwa by’iyi sosiyete biboneka kuri murandasi (Sephore stores) iyi apulikasiyo (application) ni iya LVMH yaw a mushoramari twavuze hejuru. Mu 2018 ubu bucuruzi bwinjizaga miliyoni $550. Yahise ikubita inshuro izindi sosiyete z’ibyamamarer birimo Kylie Jenner (Kylie Cosmetics), Kim Kardashian (KKW Beauty) na Jessica Alba (Honest Co.).

Umwihariko w’iyi sosiyete ya Rihanna ni uko ikora imyambaro ya buri wese. Byumwihariko abafite uruhu rwirabura batekerejweho kuko bari barahejwe muri za sosiyete zari zisanzwe kuko zakoraga ibyambwarwa n’abifite bakurengagiza abakennye kandi abirabura badafite amikoro ahagije bari barahejwe. Kuri ubu Fenty Beauty ihagaze agaciro ka miliyali $2.8 ndetse ubucuruzi bwayo buri kuzamuka cyane ugereranyije n’izindi sosiyete. Iyi sosiyete ikora ibirungo by’ubwiza (make up products) n’imyambaro itandukanye idaheza buri wese n’amikoro ye. Savage X Fenty mu 2021 yakusanyije miliyoni $115 mu gushaka ubufasha bwa miliyali $1. Savage X Fenty, Rihanna ayifitemo 30% indi migabane ni iya Jay-Z na Bernard Arnault.

Ikintu Rihanna akojejeho intoki siko kimuhira. Muri Gashyantare uyu mwaka, LVMH ya wa mushoramari bafunze ubundi bucuruzi bw’imyambaro bise Fenty. Bari barafunguye iryo duka mu 2019. Ifungwa ry’iryo duka ryatewe nuko icyorezo cyabakomye mu nkokora ntibabasha gukora imyambaro kuko baherukaga iyo mu kwa 11 mu 2020. Rihanna abafana be ntibamworohera kuko yarabataye yigira mu mideri. Ubundi buri mwaka yajyaga abaha umuzingo ariko kuva mu 2016 yasohora “Anti” nta yindi album arashyira hanze. Icyokora ahugiye mu bucuruzi ku buryo utarakunze umuziki we azisanga ari umukiliya we.