Asimbutse etage birangira adapfuye

Asimbutse etage birangira adapfuye

 Sep 16, 2021 - 07:17

Umusore witwa Mutabazi yaburiye mushiki we ko ashaka kwiyambura ubuzima. Yamubwira ko intandaro ari uko yananiwe ubuzima.

Byabaye saa yine za mu gitondo ku isaha ya Kigali. Byabereye ahazwi nko kuri etage ya kabiri ya La Bonne Adresse isanzwe irimo ibiro bikorerwamo n’ikinyamakuru Inyarwanda.com. hari n’amacumbi ndetse n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi.

Izina rimwe rya Mutabazi niryo kugeza ubu rizwi. Mbere yo kwiyahura yabwiye mushiki we ko ari ku Bumwe Grande Hotel agiye kwiyahura kubera ko ubuzima bwamunaniye. Mushiki we yaje gutabara ariko asanga aho yamubwiye yahavuye.

Yasimbutse ya etage ya kabiri agwa ku modoka. Yavunitse amaguru n’amaboko ariko bamujyanye kwa muganga. Kugeza ubu ntituzi uko ubuzima bwe bumeze!