Watts yinjiye muri Band ya The Rolling Stones mu 1963 ayifasha kwamamara ku isi hose babikesha gucuranga injyana ya Rock. Umurayngo we wanditse ko”yatabarutse mu mahoro kandi yari kumwe n’umuryango we”. Umuryango we wasabye abantu bose kubaha ubuzima bwe mu gihe bari mu bihe bitoroshye. Watts yari yasobanuye ko atazagaragara mu bitaramo bizenguruka Amerika muri ukwezi kwa munani ahita avuga ko Steve Jordan azamusimbura mu kuvuza ingoma. Yari yabwiye CNN ko abaganga bamusabye gufata umwanya wo kwiyitaho.
Urwandiko rumubika
Yari uwa gatatu mu bagize iyo band wari ukiriho. Abandi barambye ni Mick Jagger na Keith Richards. Igitaramo cya nyuma yavugijemo ingoma cyabereye I Miami ku ya 30 Kanama mu 2019. Uyu musaza mu 1986 yigeze kubwira BBC ko kumara igihe mu bitangazamakuru wamamaza indirimbo ari uguta umwanya.
Mu 2012 Billboard yigeze kwandika ko Watts ari we ucura injyana iyo band ikoresha mu ndirimbo zayo akaba azahora yibukwa nk’umuhanga mu kuvuza ingoma w’ibihe byose. The Rolling Stones yatangijwe mu 1962. Yatangiriye mu mujyi wa Londres imenyekanisha injyana ya Rock.
