Donald Trump yavuze ko azongera kwiyamamariza kuyobora wa America, umwana we amutera umugongo

Donald Trump yavuze ko azongera kwiyamamariza kuyobora wa America, umwana we amutera umugongo

 Nov 16, 2022 - 08:03

Donald Trump wabaye Perezida wa America akavaho ayoboye manda imwe, yatewe umugongo n’umukobwa we Ivanka.

Donald John Trump wabaye Perezida wa 45 wa Leta Zunze Ubumwe za America kuva 2017 kugeza 2021, yatangaje ko muri 2024 azongera kwiyamamariza uyu mwanya mu matora ateganyijwe.

Uyu mugabo mu kiganiro kirenga isaha yakoreye muri Leta ya Florida, yavuze ko kugirango asubize America ubuhangange bwayo agombwa kwiyamamaza, mugenzi we Joe Biden uyoboye iki gihugu kuri ubu, akayobora manda imwe nk’uko nawe yatumye ayobora imwe ubwo yamutsindaga mu matora ya 2021.

Donald Trump aziyamamariza kuba Perezida wa America mu matora ya 2024.

Nyuma yo kuvuga ko aziyamamariza kuba Perezida wa America, umukobwa we Ivanka yahise avuga ko atari kumwe nawe mu bukangurambaga.

Umukobwa wa Perezida wa 45 Donald Trump, Ivana Marie "Ivanka" Trump nyuma y’uko Se atangaje ko aziyamamariza kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America wa 47 mu matora ya 2024, uyu mukobwa we yavuze ko atazamushyigikira kuko adashaka kugirango aho ahurira na politiki.

Mu butumwa yatanze, yagize ati “Nkunda data cyane. Kuriyi nshuro, mpisemo gushyira imbere abana banjye bato n’ubuzima bwite turimo kurema nk’umuryango. Ntabwo nteganya kwishora muri politiki.”.

Mu ijoro ryakeye ubwo papa we yatangazaga ko aziyamamariza kuba Perezida wa America kugirango iki gihugu cyisubize ikuzo, uyu mukobwa we ntiyari ahari, icyakora hari hari umugabo we Jared Kushner.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Umukobwa wa Donald Trump yavuze ko ashaka kwita ku bana be n'ubuzima bwite bwe.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)