Imyigaragambyo karundura iri guca ibintu i Goma

Imyigaragambyo karundura iri guca ibintu i Goma

 Feb 6, 2023 - 14:19

Abakongomani babyukiye mu myigaragambyo karahabutaka mu mugi wa Goma basaba ko ingabo za EAC zava muri iki gihugu, bakaba banashatse kwinjira mu Rwanda ku ngufu.

Mu mihanda ya Goma mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 06 Gashyantare 2023, urubyiruko rw'Abakongomani rwabyukiye mu myigaragambyo karundura.

Kuri iyi nshuro abigaragambya,bari gusaba ibintu binyuranye harimo gusaba ingabo za EAC kuzinga utwangushye zigasubira mu bihugu byabo.

Abakongomani ntibari kwiyumvisha uburyo izi ngabo zitabasha kwirukana umutwe wa M23 ukomeje imirwano n'ingabo za Leta FARDC.

Nubwo basaba izi ngabo kurwana na M23, nyamara izi ngabo nta mabwiriza zifite yo kurwana ku ruhande runaka.

Abigaragambya kandi bari bafite ibyapa byamagana Perezida w'u Rwanda Paul KAGAME,bakaba banagerageje kwinjira ku mupaka w'u Rwanda i Rubavu ku ngufu ariko bagasubizwa inyuma.

Leta ya Congo ikaba ikomeje gushinja u Rwanda ko ari rwo ntandaro y'ibibazo byose ifite, kuko barushinja gufasha umutwe wa M23.

Imyigaragambyo yo kuri uyu munsi ikaba yateguwe na sosiyete sivire yo muri Congo,ikaba yari imaze iminsi isaba abaturage kwitabira iyo myigaragambyo.

Sosiyete sivire yari yavuze ko iki Cyumweru cyose kigomba kuba icy'imyigaragambyo gusa,bakaba bari basabye abaturage kubika ibyo kurya bihagije.

Nubwo iyi myigaragambyo ikomeje, amakuru amwe avuga ko abayobozi bo mu nzego zo hejuru muri Leta aribo baba bateguye ibi bikorwa kandi bagahemba na bamwe mu baba bagiye muri iyi myigaragambyo.