Uwahoze ari Perezida wa Kenya  yitabye Imana

Uwahoze ari Perezida wa Kenya yitabye Imana

 Apr 22, 2022 - 11:05

Uwahoze ari Perezida w’igihugu cya Kenya wayoboye iki gihugu imyaka cumi n’umwe (11) Mwai Kibaki yitabye Imana ku myaka 90.

Emilio Mwai Kibaki wayoboye Kenya mu myaka ya 2002 kugeza 2013 yitabye Imana ku myaka 90 nkuko Perezida w’iki gihugu Uhuru Kenyatta yabitangaje kuri uyu wa gatanu.

Mwai Kibaki yabaye Perezida wa gatatu wa Kenya, aho yayoboye iki gihugu kuva mu mwaka wa 2002 kugeza 2013. Mwai Kibaki yabaye Perezida wa Kenya wa mbere wayoboye iki gihugu atabarizwa mu ishyaka rya Kenya African National Union (KANU) ahubwo yashinze irye rya Party of National Unity(PNU) mu mwaka wa 2007.

Mwai Kibaki kandi yabaye visi Perezida wa kane w’iki gihugu mu mwaka 1978 kugeza 1988 kuri ngoma ya Perezida Daniel Arap Moi wayoboraga iki guhugu.

IMG_0002.jpegMwai Kibaki wahoze ari Perezida wa Kenya yiyabye Imana.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)