Abarusiya n'Abanya-Ukraine bahagaritse inama babanza kumvana imitsi

Abarusiya n'Abanya-Ukraine bahagaritse inama babanza kumvana imitsi

 May 7, 2023 - 06:17

Abadipolomate ba Ukraine n'u Burusiya bahagaritse inama barimo muri Turukiya babanza kumvana imitsi.

Mu gihe Abasirikare ba Ukraine bahanganye n'abo mu Burusiya mu rugamba rukomeje kuyogoza byinshi, Abadipolomate b'ibihugu byombi nabo bumvanye imbaraga ubwo bari mu nama.

Ibi byabereye muri Turukiya ku kicaro cy’Inteko Ishingamategeko y’ibihugu bikora ku nyanja y’Umukara , bihuriye mu muryango PABSEC. Aha niho habereye imirwano yashyamiranyije Abadiporomate b’u Burusiya na Ukraine.

Iyi ikaba ari inama yari yahuje ibihugu bihuriye muri uwo muryango hagamijwe kwiga ku iterambere ry’ubukungu bihuza ibyo bihugu.

Imirwano yatangiye ubwo Oleksandry Marikovsiki wo mu tsinda ryari rihagarariye Ukraine, yazamuga ibindera nk’ikimenyetso cyo guhesha ikuzo igihugu cye maze Olga Timofeeva w’Umurusiya amukubise amaso aza amusanganira ararimushikuza.

Abadipolomate ba Ukraine nabo mu Burusiya bahagaritse inama babanza kumvana imitsi 

Akimara kuri mushikuza uwitwa Valery Stavitsky wari mu itsinda rihagariye u Burusiya, yahise afata iryo bendera rya Ukraine agenda yigira imbere asa nkufashe ikindi cyerecyezo.

Abadiporomate baba nya Ukraine bahise bahaguruka bwangu bajya kurimwaka ari nako bamutera ibipfunsi ariko ku bw’amahire bagenzi babo bahise baza kubahagarara hagati.

Nta kabuza aya makimbirane yazamutse hagati y'aba badipolomate yatewe n'intambara ihanganishije ibihugu byombi nk'uko bikomeje kugarukwaho n'abasesenguzi.