Yitwikiye mu modoka kubera umugore we waraye mu gasozi

Yitwikiye mu modoka kubera umugore we waraye mu gasozi

 Mar 15, 2022 - 11:11

Mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru y’akababaro y’umugabo wiyahuye kuberako yategeteje ko umugore we ataha agaheba.

Uyu mugabo warutuye mu gace ka Kisumu bivugwako yageze mu rugo avuye mu kazi agategereza ko umugore we ataha. Uyu mugabo uzwi Ku izina rya Venus Amimo bivugwako yategereje umugore kugeza saa 2:00 zijoro agaheba hanyuma agahita afata iki cyemezo cyo kujya kwiyahura.

Nkuko K24TV yo Muri Kenya yabitangaje uyu mugabo yandikiye ibaruwa inshuti ye ayibwirako umugore we ariwe utumye afata iki cyemezo.

Amakuru yatanzwe n'abaturanyi avugako umugore yari asanzwe ataha atinze cyane ngo gusa ntibakekaga ko byatera umugabo we kwiyahura.

Umugabo yiyahuye yitwikiye mu modoka ye nkuko byemezwa na Police ndetse ubu umurambo ukaba uri mu bitaro ahasanzwe hashyirwa imibiri mbere yo gushyingurwa.

Imodoka yiyahuriyemo nayo yangiritse cyane.