Kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Mata 2023, nibwo u Burusiya bwagejeje ibifaru karahabuka bya T-14 Armata Battle Tanks ku mirongo y'urugamba muri Ukraine.
Nk'uko ikinyamakuru RIA cyo mu Burusiya kibitangaza, ibi bifaru bya T-14 Armata bikaba byageze ku mirongo y'urugamba muri Ukraine ariko ngo ntibirakoreshwa urugamba na rumwe.
Ibi bifaru byahabuye ibihugu byo mu Burengerazuba bw'Isi, bikaba bifite ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru aho bishobora gukoreshwa na terekomande, ndetse ubwabyo bikikoresha nta ruhare umuntu abigezemo.

Ibifaru bya T-14 Armata Battle Tanks byakanze Uburengerazuba bw'Isi
Nk'uko ibinyamakuru byo mu Burengerazuba bw'Isi birimo Reteurs, CNN, n'ibindi byakomeje kubigarukaho, ibi bifaru bikaba bifite umuvuduko wa kilometero 80 ku isaha, umuvuduko udafitwe n'ibindi bifaru biri mu Isi.
Ikindi kandi, ibi bifaru bikaba bifite umunwa w'umurambararo wa ml 90 zose.
Muri Mutarama uyu mwaka, igisirikare cy'u Bwongereza cyari cyatangaje ko u Burusiya bwatinye kuzana ibi bifaru ku rugamba kuko harimo ingorane nyinshi ariko banongeraho ko ibyo bifaru ari indashyikirwa ku rugamba
Ibinyamakuru byo mu Burengerazuba bw'Isi, biri kugereranya ko u Burusiya bwari bufite ibifaru bya T-14 Armata Battle Tanks bigera 2,300, hagati ya 2015 na 2020.


T-14 Armata Battle Tanks bifite umuvuduko karahabutaka
Ibi bifaru bije mu gihe hamaze igihe hari kuvugwa igitero karahabutaka cya Ukraine cyo kwigaranzura u Burusiya bakabwirukana burundu, ari nako ibihugu byo mu Burengerazuba bw'Isi nabyo bikomeje kurundira intwaro Ukraine.
Muri rusange intambara ishyamiranyije u Burusiya na Ukraine ishyigikiwe n'u Burengerazuba bw'Isi, impande zose zikaba ziri kwisuganya ari nako zitegura ibitero karahabutaka.
