Uganda Cranes yongeye gusubira Amavubi ataha yimyiza imoso

Uganda Cranes yongeye gusubira Amavubi ataha yimyiza imoso

 Oct 10, 2021 - 11:30

Uganda yongeye gutsinda U Rwanda mu mikino ibiri yikurikiranya.

Ni Umukino amakipe yombi yatangiye afite inyota yo gitsinda umukino kuko haba kuri Uganda Cranes yari iri mu rugo kuri St Marry’s Kitende ndetse n’urwanda Rwari rwasuye rwashakaga gutsinda uyu mukino kuko intsinzi yawo yari isobanuye byinshi kuri buri ruhande.

U Rwanda rwasabwaga gutsinda uyu mukino kuko Rwari rufite inota 1 rukaba arirwo rwari urwa nyuma mu itsinda rya E.

Uganda kandi nayo yashakaga gutsinda uyu mukino kuko Uganda Cranes yari ifite amanota 4 ikaba yari iya kabiri muri iryo tsinda ikaba yashakaga gutsinda uyu mukino kugirango ikomeze gukurikira igihugu cya Mali.

Ni umukino wari  uwa kane mu itsinda rya E ukaba umukino wo kwishyura hagati ya Uganda n’urwanda nyuma yuko Uganda yari yatsindiye U Rwanda i Kigali igitego 1-0.

Igice cyambere cyatangiranye imbaraga nyinshi ku mpande zombi

Uganda yatangiye yiharira umupira nk’uko byari byitezwe na benshi. Uganda yakomeje kurema uburyo buremereye bwakabaye bwavuyemo igitego ariko abasore b’amavubi bakomeza kwihagararaho barinda izamu.

Uganda yari yakiriye Amavubi yakomeje gushakisha igitego byagaragaraga ko ishobora kukibona. Amavubi yacishagamo akagerageza gukina umupira ariko ukabonako Uganda irusha u Rwanda muri byose haba mu gutera imipira y’imiterekano.

Ntibyasabye igihe kinini kuko Fahadi Aziz wari watsinze igitego ikipe y’amavubi I Kigali yaje kongera atsindira Uganda igitego ku munota wa 22 w’umukino.

Ni umukino wakomeje kugorana ku Mavubi kuko igice cya mbere cyarangiye U Rwanda rutsinzwe igitego 1-0.

Igice cya kabiri cyatangiye u Rwanda rushaka kwishyura igitego rwari rwatsinze mu gice cya mbere. Byatumye Amavubi atangira yiharira umupira ariko Uganda yari yamaze kubona igitego yakomeje kugarira neza. Uganda yacishagamo igacungira ku makosa u Rwanda rwakora by’umwihariko Uganda Cranes bari beza ku mipira yakinirwaga hejuru byaje no kugora U Rwanda rwari rufite ba rutahizamu babiri bombi bakunze kuba beza ku mipira yo hejuru .

Mashami Vincent yagerageje guhindura abakinnyi yinjiza NISHIMWE Braise yasimbuye Manishimwe Djabel , Muhire Kevin yasimbuwe na Iradukunda Jean Bertrand ariko ntibyagira icyo bihindura ku mukino. Nubwo Amavubi yatangiye kurusha Uganda Cranes ibijyanye no gukina umupira uganda nayo yakomeje gucungira ku makosa yakorwaga n’amavubi ndetse ikomeza kugarira neza.

Umukino usa nkaho ujya kurangira Uganda yongeye kurema uburyo bagakuyemo igitego cya 2. Amakipe yose akomeza kunganya imbaraga kuko ari u Rwanda rwacishagamo rugashakisha igitego cyo kwishyura arinako uganda nayo yakomeje kugarira neza.

Ntacyaje guhinduka ku makipe yombi kuko igitego cyari cyatandukanye aya makipe yombi mu gice cyambere arinacyo cyaje kuba ikinyuranyo cy’umukino birangira Uganda itsinze umukino wa kabiri w’ikurikiranya nyuma yo gutsinda umukino w’ikigali ku wa 07 ukwakira 2021.

Wari umukino warimo ishyaka ku mpande zombi kuko hagaragayemo amakarita y’imihondo 6 ku mpande zombi akaba ane ku mavubi yahawe Mukunzi Yannick ku munota wa 74 ,NISHIMWE Braise ku munota wa 84, Iradukunda Jean Bertrand  ku munota wa87 na KAGERE Medie ku munota wa 90+2.  Uganda amakarita yayo yahawe Yunus Sentamu ku munota wa87 na Taddeo Lwanga ku munota wa 81.

U Rwanda ni Urwa nyuma mu itsinda aho rufite inota 1 n’umwenda w’ibitego 3.

Umukino ruzakurikizaho ni uwo ruzakiramo Mali I Kigali ndetse na Kenya ruzasura i Nairobi.