Ku mugoroba w'uyu wa Gatanu tariki 06/05/2022, Hon Edouard Bamporiki wari umunyabanga wa Leta muri minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, ufungiwe iwe mu rugo kubera icyaha cya ruswa akurikiranyweho na RIB, yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ati "Nyakubahwa Umukuru w'u Rwanda Paul Kagame, narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye".
Hari benshi batanze ibitekerezo kuri ayo magambo ya Hon Bamporiki.
Mu batanze ibitekezo kuri ubu butumwa bwa Bamporiki, barangajwe imbere n’uwitwa Yumba Jean Paul wanditse ati "Imbabazi z'Uwiteka n'abo yahaye ubutware zikubeho, kandi ntukongere gukora ibisa bityo ukundi!". Nyuma y'iminota mike yanditse ubu butumwa bwakoze ku mitima benshi, Perezida Paul Kagame yahise agira icyo avuga ku byo yari atangaje, amubwira ko ibyo avuga byumvikana byo kutongera gukora ibintu bibi bisa nk'ibyo Bamporiki yakoze, "bitari uguhora mu bibi ugahora usaba kubabarirwa".
Mu butumwa bwa Perezida Paul Kagame bugaragaza ko guhanwa nabyo bifasha iyo wakoze icyaha yagize ati “iIbyo uvuga wowe bifite ishingiro. Kutongera gukora ibisa nk'ibyo yakoze bibi. Bitari uguhora mu bibi ugahora usaba kubabarirwa! Ibya Bamporiki ni ko bimeze. Hari n'abandi bameze gutyo. Umuntu wese yakora icyaha ariko no kukirinda birashoboka. Guhanwa nabyo birafasha!!!".
Kuwa Kane tariki 05/05/2022 ni bwo Bamporiki Edouard yahagaritswe ku mirimo ye y'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho nk'uko byemejewe n'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente. Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko Bamporiki "akurikiranyweho icyaha cya ruswa n'ibyaha bifitanye isano nayo" runatangaza ko afungiwe iwe mu rugo.
Perezida Paul Kagame yavuze kuri Bamporiki wemeye icyaha.
