Butera Knowless yiyamye abamugereranya n’agaciro ka Bruce Melodie

Butera Knowless yiyamye abamugereranya n’agaciro ka Bruce Melodie

 Aug 31, 2021 - 06:41

Butera Knowless uherutse gusohora album yise InzOra yaraye ateguje igikorwa kiri uyu munsi saa tanu z’amanywa. Benshi mu bamukurikira bamubajije niba agiye gusinyira akayabo kabarirwa muri miliyali abasubiza afite agaciro karenze aka Bruce Melodie.  

Mu ijoro ryakeye nibwo umuhanzikazi Butera Knowless ubarizwa mu nzu ifasha abahanzi ikanatunganya imiziki yitwa Kina Music , yaraye ashyize itangazo rimenyesha abamukurikira ku rubuga rwa Instagram ko uyu munsi (31/Kanama) saa tanu z’amanywa afite icyo aza kumurika gitangaje kandi kinini.

Mu gushyira iryo tangazo hanze byakuye benshi mu byabo, bibaza niba nawe agiye kuzana udutendo nk’utwo abandi bahanzi bamaze iminsi bakora.

Abanyamakuru bamubajije niba agiye gusinyira miliyali ebyiri abasubiza ko afite agaciro kazirenze

Mu bakunzi be hari uwanze kuripfana maze mu bitekerezo kuri iryo tangazo Jamvier Iyamuremye wandikira Inyarwanda.com yandika agira ati “ sawa tuu, ubwo ni miliyari ebyiri “ Knowless ntiyazuyaje kuko yahise amusubiza ati “oya” . Nyamara nyuma y’akanya gato umunyakuru Kalex ukora kuri imwe mu maradiyo yigenda nawe ntiyaripfanye. Yamubajije niba agiye gusinyira miliyari ebyiri. Butera ntiyatinze kumusubiza agira ati:“ I’m worth more than that bro“.

Tugenekereje mu Kinyarwanda ati:“Mpagaze arenze ayo muvandimwe!“

 Umwanditsi: Danny Rurema