Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B.Thierry yabwiye Thechoicelive ko hafashwe abantu batandatu barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19. Ati:’’Bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge , bakekwaho kuba aho bafatiwe barimo banywa ibiyobyabwenge biri mu bwoko bw’urumogi’’.
Ubu abafashwe bafungiye kuri station ya RIB ya Gisozi. Ndetse iperereza rirakomeje. Aba rero bazajyanwa kuri Rwanda Forensic Laboratory barebe niba mu maraso yabo cyangwa se mu nkari zabo nta rumogi rurimo bakorerwe isuzuma mu bimenyetso bizifashishwa n’inkiko.
Umva uko bafashwe
