Newcastle United yirukanye umutoza wayo

Newcastle United yirukanye umutoza wayo

 Oct 20, 2021 - 09:05

Newcastle United yirukanye umutoza wayo mukuru Steve Bruce nyuma yo gutsindwa na Tottenham Hotspur.

Nyuma yuko Newcastle United iguzwe n’igikomangoma Mohammad Bin Salman, umuvugizi wayo Amanda Staveley yatangajeko bifuzako Newcastle United iba ikipe ikomeye ihanganira ibikombe.

Byatumye hatangira kwibazwa niba Steve Bruce azakomeza gutoza iyi kipe yari yahinduye amatwara, arinako hatekerezwa ushobora kuza agakorera mu mujyo banyirayo bifuza.

Steve Bruce wari wahawe umwanya wo kwerekana ko ashoboye kujyana n’ibyo ba nyirayo bifuza yananiwe gutsinda Tottenham Hotspur bari bamuhaye nk’igerageza. Uyu mukino warangiye ari ibitego 2 bya Newcastle United kuri 3 bya Tottenham Hotspur.

Iyi kipe yamaze gutangazako itazakomezanya n’uyu mutoza Steve Bruce.

Ubu hasigaye intambara yo gushaka uzasimbira Steve Bruce ku mirimo yo gutoza iyi kipe ifite umuherwe ukize kurusha andi makipe ku isi.