Umushyikirano 2023: Abanyarwanda bamaze kurenga Miliyoni 13

Umushyikirano 2023: Abanyarwanda bamaze kurenga Miliyoni 13

 Feb 28, 2023 - 07:22

Ibarura rusange ryakozwe mu mwaka wa 2022 ryekanye ko Abanyarwanda bamaze kurenga Miliyoni 13 nk'uko byatangajwe mu nama y'igihugu y'Umushyikirano ku nshuro ya 18.

Tariki ya 27 Gashyantare 2023, mu nama y'igihugu y'Umushyikirano iteraniye mu nyubako ya Kigali convention center hagaragajwe umubare w'abatuye u Rwanda mu ibarura ryakozwe mu mwaka 2022.

Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare nicyo cyagaragaje ibyavuye mu ibarura rusange ry’abaturage ryakozwe mu mwaka wa 2022.

Iki kigo cyerekanye ko Abanyarwanda bageze kuri miliyoni 13.246.394 bavuye kuri miliyoni 10.515.973 babaruwe mu mwaka wa 2012.

Iyi mibare yavuye mu ibarura yerekana ko abagera kuri 48, 5% ari abagabo, naho 51, 5% ari abagore. Iri zamuka bakaba baravuze ko muri rusange ridakabije cyane.

Muri iyo mibare, nibura umugore wo mu cyaro ufite hagati y’imyaka 16-49 ashobora kubyara abana ku mpuzandengo ya 3.8, uwo mu mujyi bikaba impuzadengo y’abana 3.2.

Ibi bivuze ko mu cyaro aribo babyara cyane, kuko muri rusange umugore wo mu cyaro abyara abana bane naho uwo mu mugi akabyara abana batatu.

Iri barura rikaba ryerekana ko intara ituwe cyane ari intara y'Iburasirazuba,aho ituwe na miliyoni eshatu n'igice.

Iri barura rusange rya gatanu ryakozwe mu mwaka ushize, ryakurikiye iryabaye mu 1978 ryerekanye ko Abanyarwanda bari miliyoni 4,6, iryo mu 1991 ryerekana ko ari miliyoni 7,1, iryo mu 2002 ryerekana ko ari miliyoni 8,1.