Fayvanny akunda Rayvanny urudashoboka

Fayvanny akunda Rayvanny urudashoboka

 Oct 19, 2021 - 14:36

umunyamideri ukomeye muri Tanzania akaba yarahoze akundana na Rayvanny yavuzeko agikunda uyu muhanzi uri mu rukundo n’undi mukobwa.

Fahyma wiyise Fayvanny kubera gukunda umuhanzi Rayvanny ariko bakaza gutandukana  nyuma akanga guhindura izina ngo asubire kuri Fahyma yahoranye kuko avugako Rayvanny asobanuye byinshi ku buzima bwe cyane ko bafitanye umwana w’umuhungu.

Uyu munyamideri ubwo yari mu kiganiro n’ikinyamakuru Wasafi Tv Yabajijwe niba yaba agikunda uyu musore uri mu rukundo n’undi mukobwa asubiza ati “Yego ndacyamukunda ndetse cyane". Fayvanny Yabajijwe niba yakongera akabibwira Rayvanny ko akimukunda asubiza ati “Arabiziko mukunda cyane  kandi ndabiziko nawe ankunda. Turi inshuti nziza nubwo tutagikundana ariko dufitanye umwana.

Ibi Fayvanny yabitangaje nyuma y'aho Rayvanny agiye mu rukundo rushya n’uwitwa Paula Kajala ariko umuryango w’uyu muhanzi ntumwishimira ukavugako ushakako asubirana na Fayvanny babyaranye umwana w’umuhungu.