Emmanuel Macron yongeye kuba Perezida w’ Ubufaransa atsinze Len Pen- Amafoto

Emmanuel Macron yongeye kuba Perezida w’ Ubufaransa atsinze Len Pen- Amafoto

 Apr 24, 2022 - 16:50

Emmanuel Macron yongeye gutorerwa kuyobora u Bufaransa muri manda y’imyaka itanu iri imbere. Yatowe ku majwi 58.2% mu gihe Marine Le Pen bari bahanganye yabonye 41.8%.

Amatora y’Umukuru w’Igihugu mu Bufaransa yabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 24 Mata 2022. Abafaransa barenga miliyoni 48 ni bo byari biteganyijwe ko bari butore Umukuru w’Igihugu hagati ya Emmanuel Macron ubarizwa mu Ishyaka La République En Marche na Marine Le Pen wo mu rya Le Rassemblement National.

Emmanuel Macron na Marine Le Pen bageze mu cyiciro cya nyuma cy’abahataniye kuyobora u Bufaransa nyuma yo gutsinda mu matora yabaye ku wa 10 Mata 2022. Bari imbere mu bakandida 12 bacyitabiriye, Macron yagize amajwi 27.85% mu gihe Le Pen yabonye 23.15%. 

Macron agiye kongera kuyibora abafaransa basaga miliyoni 68 z’abaturage.

Emmanuel Macron umaze imyaka itanu ayobora u Bufaransa, ni we wahabwaga amahirwe yo gukomeza kuyobora igihugu no muri manda ya kabiri kuko mu matora y’ibanze niwe wari waje imbere y’abandi bakandida.

Macron atsinze Le Pen ubugira kabiri mu matora ya Perezida w’uBufaransa.

Si ubwa mbere, Emmanuel Macron yari ahuriye na Marine Le Pen mu cyiciro cya nyuma kuko no mu 2017 ni bo bari bahanganye.

Ubwo aba bakandida bombi baheruka guhurira mu matora mu 2017, Macron yatsinze ku majwi 66%.

Emmanuel Macron arimo guca uduhigo.

Emmanuel Macron w’imyaka 44 yakuyeho agahigo kamazeho imyaka 20, aho nta mukuru w’igihugu wari wagatorewe manda ebyiri zikurikirana. Perezida uheruka kubikora ni Jacques Chirac, icyo gihe hari mu 2002.

IMG_0046.jpeg

IMG_0047.jpeg

IMG_0048.jpegByari ibicika mu gutora umukuru w’igihugu mu bufaransa.

IMG_0049.jpegMacron niwe wongeye kuyobora igihugu cy’Ubufaransa.

IMG_0050.jpegMarine Le Pen nawe yari yagerageje kwiha ikizere.