Ubuyobozi bwasobanuye ko umunya-Haiti utuye muri Amerika muri Leta ya Florida yafashwe akaba agiye kuryozwa icyo gitero. Polisi y’igihugu yafashe uwo munyemari isobanura ko ari wateguye umugambi wo kwica perezida warimo ashaka amayeri yo kugundira ubutegetsi. Perezida Moise yarashwe ku wa gatatu mu cyumweru gishize ari iwe mu rugo mu murwa mukuru Prt-au-prince. Abafashwe barimo 26 bo muri Colombia na babiri bo muri Haiti.
Umukuru w’igipolisi Leon Charles yabwiye itangazamakuru ko bafashe uwo mugabo kuko yaje muri Haiti aherekejwe n’abamucungira umutekano ari mu ndege yihariye (Private jet) akaba yaraje muri Kamena yifuza gusimbura perezida. Uyu muherwe yishyuye abicanyi kabuhariwe (mercenaries) abakuye mu kigo kibakodesha muri Venezuela ariko bafite ikicaro muri Florida.
